Yafashwe apakiye toni 1,5 z’ibitoki muri “Twegerane”

Polisi y’Igihugu yihanangirije abashoferi batwaba mu modoka ibitarayigenewe cyangwa bapakira imodoka ku rugero rurenze urwo yagenewe gutwara, ibasaba gukurikiza amategeko.

Yabitangajekuri uyu wa kabiri tarki 15 Werurwe 2016, nyuma y’aho Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana ifatiye imodoka yo mu bwoko kwa Toyota Hiace, ubusanzwe igenewe gutwara abagenzi ariko ipakiye toni imwe n’igice z’ibitoki byari bije gucururizwa i Kigali.

Ny'iri modoka yahisemo gukuramo intebe akajya atwaramo imizigo.
Ny’iri modoka yahisemo gukuramo intebe akajya atwaramo imizigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yafashwe kubera ko yari ipakiye ibicuruzwa nyamara igenewe gutwara abagenzi kandi ibyo bikaba bishobora guteza impanuka.

Yagize, ati “Turasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko binyuranyije n’amategeko, bakubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’imihanda.

Twashyizeho ingamba zikomeye zo kubahiriza amategeko y’umuhanda. Biragaragara ko nk’iyi modoka ifite uruhushya rwo gutwara abagenzi ariko we yahisemo kuyihindura iyo gutwara imizigo kandi nta byangombwa byabyo afite.”

Iyi modoka ikaba yari itwawe n’uwitwa Munyaneza Augustin, nawe wari amaze igihe gito ayiguze, agahita akuramo intebe kugira ngo ajye abona aho apakira imizigo mu gihe iyi modoka ifite uruhushya rwo gutwara abantu gusa.

Polisi ivuga ko gukoresha imodoka ibyo itagenewe ari amakosa.
Polisi ivuga ko gukoresha imodoka ibyo itagenewe ari amakosa.

Ati “Maze icyumweru nguze iyi modoka, ariko nkaba maze icyumweru kimwe nyikoresha mu gutwara imizigo nyivana Rwamagana nyizana i Kigali.

Abantu bansaba kubatwarira ibicuruzwa byabo, ariko nzi neza ko bitemewe kuko ni ukutubahiriza amategeko kandi bishobora guteza impanuka.”

Mu gihe iyi modoka yafatwaga, Munyaneza yari anapakiye abantu bane imbere muri iyo modoka, naryo Polisi ikabibara nk’irindi kosa. Mubo yari atwaye harimo uwari wamuhaye akazi ko kumupakirira ibyo bitoki bifite agaciro k’ibihumbi 210Frw.

Polisi y’u Rwanda isaba buri wese kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda bazirikana kumenyesha Polisi igihe hari umushoferi babonye warenze ku mategeko y’umuhanda, bagahamagara imirongo ya Polisi itishyurwa 112, 113 na 3511.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka