Yariganyije abacuruzi yiyita umufurere ubashakira amasoko
Umugabo witwa Uwizeyimana Olivier afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga akurikiranweho kwiyita umufurere akiba abantu.
Uwizeyimana wiyitaga Furere Olivier yabeshyaga abacuruzi ko akorera Umuryango w’Abafurere bita ku Mibereho y’Abaturage maze akabaha impapuro z’amasoko yo kubagemurira ibiciruzwa bizezwa kohererezwa amafaranga ku makonti ariko we yamara gutwara ibicuruzwa bakamubura.

Uwizeyimana, wemera ibyaha byo gushukana akiba abacuruzi, avuga ko uwo yajyaga kwiba yabanzaga kumwimenyekanishaho bakaba inshuti, akaba yarabikoze mu kigo cy’ababikira kiri i Mbare abimenyekanishaho nk’umufurere ukorera i Kigali ku buryo bageze aho bakanamwizera bakajya bamubikira ibyo yibye bazi ko nta kibazo gihari.
Uwineza M. Chantal, ucururiza amatelefone mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ari bwo yabonye uwiyita Frere olivier yaje avuga ko ashaka gukora Komande ya Terefone 53 zo guha abakozi bashinzwe ubuzima bw’abaturage mu muryango wabo w’abafurere.

Uwineza agira ati «Yaje akoresha komande ya terefone 21 zo mu bwoko bwa C8 na Terefone WI FI 32, zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda, ambwira kuzijyana mu kigo cy’ababikira cya Cité de Nazareth i Mbare ambwira ko bakorana hanyuma ambwira ko namusanga kuri BK akanyishyura mpageze ndamubura».
Rwemera Alexandre, utuye i Nyabisindu mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko Uwiyita Furere Olivier yambwibye ikamyo yuzuye ibyo kurya bigizwe n’umuceri, amavuta, ibishyimbo n’umunyu by’agaciro hafi miliyoni zirindwi, amubeshye ko ari isoko amuhaye ryo kujya agemura ibiryo mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama.

Uwizeyimana yafatiwe mu Karere ka Musanze na bagenzi be batatu bakoranaga, bakaba bafungiye kuri Stasiyo ya Polisi i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, aho Polisi ikomeje gushakisha Umukuru w’aba batekamutwe bivugwa ko yitwa Nzirorera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police Eulade Gakwaya, asaba abacuruzi gushishoza igihe babonye abakiriya babizeza ibitangaza kuko abatekamutwe basigaye baragwiriye.
Ohereza igitekerezo
|
uwo mugabo nahanwe bikomeye, ndetse acibwe n’amande yo kwiyita umu Frere n’abandi barebere ho
Mana we,Uwo muntu ahanwe ariko anasubuze ibyo yatwaye nta mbabazi
Ubutekamutwe buragwira!Abantu bakwiye kurushaho kuba maso kuko bene abo bantu bagenda bagaragara mu bikorwa nk’ibi hirya no hino mu gihugu.
Abo bantu bahanwe pe!
kuko.
bashatse gutera icyasha kw isura yabihay Imana. byongeye no kubizeramariya b’i mbare i Nazareth kwa PAPA PAUL II. oya uwo si umuco munyarwanda.