Hari abakirarana n’amatungo batinya abajura

Abatuye umudugudu wa Gahondo mu Murenge wa Kazo muri Ngoma barataka ubujura bw’amatungo, butuma hari abararana na yo munzu batinya kuyibwa.

Ubu bujura bwongeye kubura, aho abatuye uyu mudugudu bavuga ko kurarana n’amatungo bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo izishingiye ku isuku, bikabatera impungenge z’uko haba n’ingaruka ku buzima bwabo.

Bamwe mu baturage bararana n'amatungo ubera gutinya abajura babibira amatungo
Bamwe mu baturage bararana n’amatungo ubera gutinya abajura babibira amatungo

Mpariba Tenda Faustin, umwe mu batuye muri uyu mudugudu, avuga ko nta yandi mahitamo bafite, kuko aho kugira ngo bibwe basigare amara masa bahitamo kuyinjiza mu mazu iyo ijoro riguye.

Agira ati “Turabangamiwe cyane kurarana n’amatungo mu nzu kugera no ku ngurube; na zo tuzishyira mu nzu kuko uramutse uyirajije hanze bayiba."

Akomeza agira ati "Nta handi dukura amafaranga. Ni yo mpamvu amatungo yacu tuyakomeyeho kugera ubwo tuyaraza mu nzu ngo batayiba.”

Mukankuranga Petronile, umwe mubahuye n’ubu bujura, avuga ko ingaruka zo kurarana n’amatungo ari nyinshi ariko cyane cyane ku isuku.

Ati “Ayo matungo azana imbaragasa mu nzu, umunuko mu nzu ndetse hari n’ubwo umuntu azarwara indwara zituruka ku kuba asangira ubuzima (umwuka) n’ayo matungo nijoro aryamye; kuko hari n’abayazirika ku gitanda.”

Abaturage batunga agatoki amarondo, bavuga ko adakorwa neza. Cyakora hakaba abandi bavuga ko irondo rikorwa neza nubwo hari ababaca inyuma bakiba.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kazo, Bushayija Francis, avuga ko ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kitagikabije nka mbere kuko bwigeze kubaho ariko bagahangana na bwo bakabuhagarika.

Ati “Dufatanije n’amarondo, twaragihagurukiye kandi benshi mu babikoraga barafashwe barafunzwe. Dukomeje gukaza amarondo kandi turemeza ko izi ngamba zatangiye gutanga umusaruro. Turahumuriza abaturage ko ikibazo kirimo gukemuka.”

Bamwe mu bagizweho ingaruka z’ubu bujura bavuga ko abafatirwa muri ibi bikorwa bafungwa ariko ntibarihe ibyo bangije nk’ihene baba babaze cyangwa amazu baba bamennye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka