Abamugariye ku rugamba basaba abantu kubaha izina “Inkeragutabara”

Abavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba basaba abantu kubaha izina “Inkeragutabara”, bakareka no kuryitiranya n’abakora amarondo bagaragara mu bikorwa by’urugomo.

Bitangazwa na bamwe mu bakomerekeye ku rugamba, batujwe mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri uherereye mu Karere ka Nyagatare. Bavuga ko batangazwa n’uburyo abantu babita “Abademobu” ahubwo izina ryabo ry’inkera gutabara bakariha abashinzwe kurara amarondo.

Abashinzwe umutekano mu midugudu nibo bitiranywa n'Inkeragutabara.
Abashinzwe umutekano mu midugudu nibo bitiranywa n’Inkeragutabara.

Nkotanyi Denis umwe mu batujwe muri uyu mudugudu, avuga ko izina Inkeragutabara risigaye ari nk’igitutsi kubera ibikorwa bibi birimo ubujura abarwiyitirira bakora.

Agira ati “Bafata abantu birirwa muri ndagaswi, abaforoderi, ba mucoma bakabambika imyambaro bati Inkeragutabara. Bakora ibikorwa bibi byica umutekano, ubu batwandurije izina.”

Kimwe na bagenzi be babana muri uwo mudugudu, bemeza ko Inkeragutabara nyakuri ari iyaharaniye umutekano, amahoro n’umudendezo wa buri wese, aho bamwe bahatakarije ubuzima abandi bakabura zimwe mu ngingo z’umubiri.

Bamwe mu baturage banenga imyitwarire y'abiyita Inkeragutabara.
Bamwe mu baturage banenga imyitwarire y’abiyita Inkeragutabara.

Abenshi mu barinda umutekano muri aka gace, ni abaturage basanzwe bahembwa n’abaturage kugira ngo bajye barara amarondo. Ariko ugasanga abaturage ntibishimira imikorere yabo bavuga ko yiganjemo ubusinzi, ubwambuzi no kutubaha abaturage.

Munyangabo Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, ntiyemera ko iryo zina “Inkeragutabara” rikoreshwa mu buyobozi nk’abashinzwe kurara amarondo, ahubwo ari ibintu abaturage bishyizemo bumva ko bikorwa n’abavuye ku rugerero.

Ati “Bariya bitwa abanyerondo si inkeragutabara ni uko abaturage babifata gutyo. Inkeragutabara zifite uko ziyoborwa n’abayobozi bazo barahari. Bariya ni abanyerondo rwose, abaturage bakwiye kubimenya.”

Gusa avuga ko hari aho usanga Inkeragutabara bwite zifashishwa mu kunganira abo abaturage bashinzwe kurinda umutekano, kubera ubunararibonye bafite mu gucunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka