Umugororwa yarashwe agerageza kwambura imbunda umucungagereza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2016, umucungagereza wa Gereza ya Karubanda mu Karere ka Huye yarashe umugororwa ngo washakaga kumwambura imbunda.

CIP Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, RCS, avuga ko uwo mucungagereza yarashe Theophile Nakabeza, wo mu kigero cy’imyaka 30, nyuma yo kugundagurana agira ngo amwabure imbunda.

CIP Hillary Sengabo, umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Amagereza, ahamya ko umugororwa warashwe yageragezaga kwambura imbunda umucungagereza.
CIP Hillary Sengabo, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, ahamya ko umugororwa warashwe yageragezaga kwambura imbunda umucungagereza.

Uyu mucungagereza ngo yari yazanye Nakabeza hamwe n’izindi mfungwa eshatu ku Rukiko rw’Ibanze rwa Ngoma gusomerwa nyuma y’urubanza ku cyaha cy’ubujura.

Bivugwa ko Nakabeza ashobora kuba atashoboye kwakiwa igifungo cy’imyaka ibiri yari amaze gukatirwa, umucungagereza amusabye kumuhereza amaboko ngo amwambike amapingu undi aranga ahubwo atangira kumwitaza.

Umucungagereza ngo yamukurikiye aho kugira ngo yemere kwambara amapingu atangira kumurwanya ashaka kumwambura imbunda.

CIP Sengabo ati “Urebye yamurashe agira ngo yitabare kuko uriya mugororwa yanamukomerekeje ubwo barwanaga. Iyo anamurekera imbunda yashoboraga kuyirashisha abantu benshi ahunga, dore ko yigeze no kuba umusirikare.“

Abari hafi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma nyuma y’iraswa rya Nakabeza na bo bavuze ko uriya mucungagereza yarashe Nakabeza ari nk’uburyo bwo kwitabara kuko ngo atari amworoheye.

Umwe muri bo yagize ati “Yarwanaga no kumutanyura inzasaya. Nubwo yamurashe, na we yari yamwumvishije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka