Rulindo: Batatu bishwe n’impanuka ya moto

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2016 ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’amanywa mu Murenge wa Kisaro muri Rulindo impanuka ya moto ebyiri yahitanye abantu batatu.

Mu bapfuye harimo abamotari 2 n’umugenzi wari utwawe kuri imwe muri izo moto naho umugenzi wari utwawe kuri moto ya kabiri akomereka byoroheje.

Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Kisaro, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Gako. Moto ifite plaque RB436P yari itwawe n’umumotari witwa Mugabarigira Theodomille yaturukaga kuri Santere ya Mubuga yerekeza Kisaro igongana n’indi moto ifite plaque RC350U yari itwawe n’Ahimana Jules yavaga mu Kisaro yerekeza ku Mubuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Nkubana Eugene, yavuze ko aho hantu habereye impanuka ubusanzwe hadateye nabi, ko ahubwo byatewe n’umuvuduko mwinshi abo ba motari bagenderagaho.

Yagize ati “Bari bakomeretse cyane bikomeye mu mutwe no ku bindi bice by’umubiri ku buryo nta numwe wabashije kugenda mu modoka yicaye, bagiye baryamye, bageze ku Kigo Nderabuzima cya Kisaro hashize umwanya muto 2 barapfa; undi 1 ahita ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Byumba aho na we yaje gupfira nijoro”.

Akomeza avuga ko aho hantu habereye impanuka ari ahantu h’umurambi hameze neza, ko ahubwo abatwaye ibinyabiziga iyo bahageze birara kuko ari heza kandi nta n’ibinyabiziga byinshi biwucamo, bakagendera ku muvuduko mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TWIHANGANISHIJE ABABURIYE ABABO MURIYOMPANUKA.
ARIKO ABAMOTARI N’ABASHOFERI BIBABERE ISHURI.

ELYSE MBONYIMANA BIGUZI yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Alias: Nihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka,arko nisabire abamotari badutwara kuri za moto ko amagara aseseka ntayorwe.bagiye bubahiriza ikoreshwa ry umuhanda nkuko bahora babikangurirwa na Polisi y u Rwanda impanuka zashira burundu.abigendeye Imana ibakire.RIP

Kadugara yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka