Perezida Kagame yahaye abashinzwe umutekano amanota ijana ku ijana
Perezida Kagame yashimiye inzego zimufasha mu buyobozi bw’igihugu, avuga ko n’ubwo hari igihe abona cyane ibibi byononera igihugu, aho u Rwanda rugeze ari heza, kandi abayobozi babigiramo uruhare muri byinshi byiza.
Icyakora Perezida Kagame, yavuze ko igisirikare, abapolisi mbese inzego zose z’umutekano, zihuye n’inzozi nze.
Hari muri Kongere ya 17 ya FPR Inkotanyi, aho yagize ati "Inzego nshaka gushimira ni inzego z’umutekano, RDF, Rwanda national police, abasekurite...aba bantu bakora, ibyo bakorera igihugu cyacu twese, sinavuga ko mfite byinshi barenze ibyo bakora mbasaba. Barabyujuje."
Kagame yagize ati "Ingabo dufite uyu munsi ni zo ngabo nahoraga nifuza kugira."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|