89% by’abafungiwe muri Gereza y’Abagore ya Ngoma ntibagira ubasura

Ubuyobozi bwa Gereza y’Abagore iri mu Karere ka Ngoma buratangaza ko umubare munini w’abagore bahafungiwe watereranwe n’imiryango yabo ikaba itabasura muri gereza.

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2016 ubwo imfungwa n’abagororwa muri Gereza ya Ngoma bizihizaga umunsi w’umugore, hagaragajwe ko abagororwa 11% by’abahafungiye ari bo gusa basurwa.

Abari bitabiriye ibi birori bashimiye Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa uburyo rufata neza abo rushinzwe.
Abari bitabiriye ibi birori bashimiye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa uburyo rufata neza abo rushinzwe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rusaba imiryango ifite abantu bafunzwe kutabatererana no kubaba hafi babasura muri gereza kuko bibafasha kugororoka.

Nyirahabimana Seraphine, utuye mu Karere ka Kayonza, avuga ko kutabasura bibatera impungenge ko byaba biterwa no kuba bakibabona mu byaha bakoze nyamara bo baragororotse.

Yagize ati”Kuko twagaragaweho n’icyaha birashoboka ko baba baduciraho iteka. Ese niba batadusura kandi turimo kugororwa natwe twarigaruriye icyizere, nidufungurwa aho mu miryango yacu bazatwakira neza!

Nabwira imiryango yacu ko iyo umuntu akoze icyaha atari ukuba igicibwa burundu kuko ashobora kugororwa akagororoka.”

Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya akarengane na ruswa, avuga ko ibyo yumvise byamuteye ubwoba kuko bikabije ndetse ko bidakwiye gutererana umuntu ngo ni uko afunzwe ahubwo bakwiye kumuba hafi.

Bamwe bagororwa baboneyeho kubwira abayobozi ko imiryango yabo yabatereranye.
Bamwe bagororwa baboneyeho kubwira abayobozi ko imiryango yabo yabatereranye.

Yagize ati”Byanteye ubwoba, 11% basurwa gusa birakabije. Ntabwo rero imiryango yabo yemerewe kubatererana.

Nagira ngo mbabwire ko ari inshingano gusura uwawe ufunzwe kuko binamufasha kugoroka neza bigatuma atiheba kandi bigatuma agira icyizere ko nataha azakirwa neza mu miryango.”

ACP Bosco Kabanda ushinzwe kugorora,uburenganzira n’imibereho myiza y’abagororwa muri RCS avuga ko urwego akorera ruhora rukangurira abantu gusura abantu babo bafunze kuko bibafasha kugororoka neza.

Yagize ati “Dukangurira imiryango ko yasura abantu babo bafunze, biremewe. Ntabwo ari byiza ko umuntu atereranwa kubera ko yagonganye n’itegeko.”

Gereza y’Abagore ya Ngoma ifungiyemo imfungwa n’abagororwa 699 baturuka hirya no hino mu gihugu. Iyi gereza yubatswe mu 1934 kuva muri Werurwe 2014 yagize gereza y’abagore gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka