Polisi yaburiye abaturage kudakomeza kwibwa n’ababahamagara

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kudakomeza gushukwa bizezwa ibitangaza n’ababahamagara kuri terefone, bagamije kubiba.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 16 Werurwe 2016, ubwo Polisi yagaragazaga umwe mu bakekwaho kwiyitirira abayobozi batandukanye, agahamagara abantu agamije kubiba.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa.

Uweretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ni uwitwa Uwimanimpaye Jean Damascene, wiyemerera ko yiyitiriye umukozi wa Minisiteri y’Umutekano (MININTER), akambura abantu.

Uwimanimpaye ngo yahamagaye abantu bane mu bagombaga gukora ikizamini cy’akazi muri iyi minisiteri, abaka amafaranga ibihumbi magana ane y’amanyarwanda, abizeza kuzabaha akazi; ababeshya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko kubona umurimo binyura mu buryo buzwi, umuntu akawuhabwa. Avuga ko bidakwiye ko hari umuntu wiyitirira abatanga umurimo ngo asabe abantu amafaranga kugira ngo bawuhabwe.

Yagize ati ”Turasaba abantu kudakomeza kwemera kwibwa muri ubu buryo bwo gushukishwa ko batomboye. Bashukishwa ko bagiye guhabwa imirimo, bagasabwa amafaranga kugira ngo bayihabwe. Ibi bigaragara nko kwimakaza ruswa kandi twarahagurukiye kuyirwanya twivuye inyuma.”

Yasabye Abanyarwanda bose ko uzahamagarwa n’umuntu amusaba amafaranga kugira ngo amuhe akazi, atazabyemera. Ahubwo ngo yazahita abimenyesha inzego za Polisi, uwo muntu agakurikiranwa akabiryozwa kuko azaba ari umutekamutwe.

Uwimanimpaye Jean Damascene wiyitiriye kuba umukozi wa MININTER, akambura abantu amafaranga ababeshya kubahesha akazi.
Uwimanimpaye Jean Damascene wiyitiriye kuba umukozi wa MININTER, akambura abantu amafaranga ababeshya kubahesha akazi.

ACP Twahirwa yanasabye urubyiruko rushaka akazi kugerageza kunyura mu nzira zizwi zemewe n’amategeko rugasaba, kuko akenshi inzira zitemewe n’amategeko usanga ari zo zivamo ubwo bujura n’uburiganya butuma bibwa amafaranga, ntibabone n’akazi bifuzaga.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ibigo bishinzwe itumanaho mu Rwanda na byo bikwiriye gukoresha ubushishozi mu gutanga imirongo ya terefone ku bakiriya babyo. Ngo akenshi imirongo yifashishwa n’abo bajura itangwa n’ibyo bigo, batitaye kureba niba koko abayihawe babikwiye.

Yagize ati ”Abashinzwe gutanga imirongo ya terefone no kuyibarura nibashyireho ingamba zikaze, zituma babona ko ugiye guhabwa umurongo runaka abikwiye, kandi turanabasaba ko imirongo yagaragaye ko ikoreshwa nabi, bahita bayikuraho burundu.”

Kuri uyu werekanwe, icyaha kimuhamye, yazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu ya miliyozi ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari uherutse kumpamagara nari nakoze ikizamini ku ntara y’iburengerazuba ku mwanya wa secretaire,ambwira ko uwo bari bafashe yabonye akazi ahandi none kugira ngo uwo mwanya bahite badeclara ko arinjye nawutsindiye nintange ibihumbi 300.mbajije undi wankurikiraga nawe ambwira ko nawe yamuhamagaye amubwira ko babiri bari imbere ye babonye akandi ngo ni atange 100 000 akabone duhita tumenya ko ari umutekamutwe.bashumeri mube maso bafite amayeri menshi.uzi ko akubwira amanota ufite n’abo mwakoranye!aba afite amakuru yose.

alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

iminsi yigisambo irabaze koko iki gisambo hamwe namwene wabyo byatujyanye Karongi bivuga. NGO bigiye kuduha akazi!!nibyumveho

berise yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka