Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe uwitwa Nyabyenda JMV ufite imyaka 49 wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe "Ex FAR" yagiye mu kabari k’uwitwa Mateso Mussa kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 acuranga kuri telefone ye indirimbo za Bikindi Simon.
Ubuyobozi bw’Ikigega cy’u Rwanda cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) buravuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Werurwe 2019 kishyuye miliyoni 530FW kubera abantu basabye indishyi kubera guhohoterwa n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi.
Umuntu umwe yapfuye akubiswe n’inkuba, inzu 15 zivaho ibisenge ubwo hagwaga imvura ivanze n’umuyaga ku gicamunsi cyo ku wa 16 Mata 2019.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, avuga ko Ingabo z’Igihugu nta kibazo kijyanye n’umutekano zifite nk’ikijyanye n’iterambere ry’abaturage.
Ikigega cya Leta cyihariye gishinzwe gutanga indishyi (Special Guarantee Fund) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2018, kugera mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2019, abakoze cyangwa bagateza impanuka bakiruka ari abatwara abagenzi kuri moto.
Umunyarwanda witwa Mucyo Jean Claude uzwi ku izina rya Mandela amaze iminsi mike atashye mu Rwanda, nyuma y’uko yari amaze amezi atatu n’indi minsi afunzwe n’urwego rw’iperereza rwa Gisirikare muri Uganda, CMI(Chieftaincy of Military Intelligence).
Aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bashyikirije Kabera Ndabarinze inka zo kumushumbusha.
Abafite ubumuga butandukanye cyane cyane ab’igitsina gore bavuga ko bahohoterwa bikabagora kubona ubufasha kuko akenshi batumvikana ku rurimi bakoresha bikabagiraho ingaruka.
Abafite aho bahuriye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe basabwe kutarangara, ahubwo bibutswa ko na bo bafite uruhare mu kwicungira umutekano.
Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Mata 2019, Abanyarwanda batandatu bari bamaze amezi atatu bafungiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare bavuga ko inzoga bahimbye Icyuma “Speranza waragi” ibahangayikishije kuko isindisha cyane kurusha izifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyinjije mu ngabo abasirikare bashya nyuma y’umwaka bari bamaze bahabwa amasomo y’ibanze ya gisirikare.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, hamwe n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Uburengerazuba, Guverineri Munyantwari Alphonse yavuze ko abatekereza guhungabanya umutekano rw’u Rwanda banyuze mu Ntara y’Uburengerazuba bagomba gukurayo amaso.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare hemenewe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’ebyiri n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu n’umunani n’amafaranga mirongo itanu (32,538,050 Frw) byafashwe mu mezi atatu ashize.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), iraburira abantu banyuranya n’amategeko, bakorera ibikorwa binyuranye ku bana bafata nk’ibyoroheje kandi amategeko abihana.
Karabayinga Jacques w’imyaka 39 utuye mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo kwica inka 10 agakomeretsa bikabije izindi ebyiri azitemaguye, icyakora ngo yari agambiriye kwica nyirazo.
Mu murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, umuyaga udasanzwe wasanze abana mu ishuri bakora ibizamini utwara ibisenge by’amashuri, abana batanu barakomereka.
Ndabarinze Kabera wo mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu, mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 werurwe 2019 yatemewe inka n’abantu bataramenyekana.
Abakobwa bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera batewe inda bakabyara bakiri bato bavuga ko ubukene mu miryango n’amakimbirane bikigaragara bituma hari abananirwa kubyihanganira, bikabatera kugwa mu bishuko.
Nyuma y’uko sosiyete zikora umuhanda Kayonza – Rusumo zakomeje kwibwa ariko ntihamenyekane ababiba ndetse n’ibyibwa aho bijya, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza none hamaze gufatwa abagera ku icumi.
Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha imyuga Nyanza Technical School (NTS) ryo mu Karere ka Nyanza buravuga ko Leta ikwiye gutera inkunga ibigo mu bwishingizi bw’inkongi y’umuriro.
Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), Col Ruhunga Jeannot yatangaje ko umunyamakuru Phocas Ndayizera wahoze akorera Radio BBC y’Abongereza, ubu uri mu maboko y’ubutabera, we n’abo bari bafatanyije bari bafite umugambi wo gutwika Umujyi wa Kigali.
Leta y’u Rwanda yasabye abaturage b’u Rwanda guhagarika ingendo mu gihugu cya Uganda. Icyakora hari abakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza bagerayo bagafungwa.
Mu mezi atatu ashize, mu karere ka Burera hamaze gufatirwamo ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga ahwanye na 15,098,800.
Kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019, inzego z’umutekano zo mu murenge wa katabagemu akarere ka Nyagatare, Intara y’Uburasirazuba zafashe umugabo ukurikiranyweho kwica abana bagera kuri bane.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe 2019, mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Musezero, umurenge wa Gisozi akarere ka Gasabo, Polisi yaharasiye umujura wafatiwe mu cyuho yatoboye inzu amaze no gusohora bimwe mu byo yibaga.
Imvura yaguye mu Karere Ka Rusizi tariki 16 Werurwe 2019 yangije imitungo y’abaturage bo mu Mirenge ya Gitambi na Gikundamvura, abandi barakomereka.
Mu Murenge wa Gikundamvura mu Kagari ka Nyamigina mu Karere ka Rusizi haguye imvura ivanze n’umuyaga byangiza ibintu bitandukanye harimo n’abakomeretse.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr Richard Sezibera, mu izina rya guverinoma y’u Rwanda yamaganye igitero cy’ubwiyahuzi gihitanye abagera kuri 49 mu musigiti w’i ChristChurch mu gihugu cya Nouvelle Zelande.
Urwego ry’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwakomeje gukurikirana amakuru avugwa ku rupfu rwa Anselme Mutuyimana, umusore wo mu kigero cy’imyaka nka 30, wiciwe n’abantu bataramenyekana mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ku wa 9 Werurwe 2019.