Amasomo aba basirikare bahawe mu gihe cy’umwaka ntiyari yoroshye (Amafoto)
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyinjije mu ngabo abasirikare bashya nyuma y’umwaka bari bamaze bahabwa amasomo y’ibanze ya gisirikare.
Ni amasomo yiganjemo imyitozo y’ibanze baherewe mu kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.
Mbere yo kwinjizwa mu gisirikare, abasoje ayo masomo beretse abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda ubumenyi bungutse mu bijyanye n’ubwirinzi, babigaragaza babinyujije mu myiyereko bakoze, nk’uko bigaragara mu mafoto dukesha ishami rishinzwe itangazamakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Uwo muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba.
Gen. Nyamvumba yabwiye abo basirikare bashya ko bakwiye kwishimira kwinjira mu ngabo zifite ibigwi, birimo kuba zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikaba zikomeje kugaragara no mu bindi bikorwa byo gucunga umutekano n’ibiteza imbere igihugu.
Yagize ati “Icyo musabwa ni ugukomeza ibyo bikorwa byiza ndetse mukarushaho no kubikora neza. Bimwe mugomba kubakiraho, ni za ndangagaciro zaranze ingabo zacu. Iya mbere ni ukwitangira iki gihugu. Iyi myiyereko mwakoraga ni cyo ivuze.”
Gen. Nyamvumba yababwiye kandi ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline) kuko iri mu byatumye ingabo z’u Rwanda zigera aho ziri ubu.
































Ohereza igitekerezo
|
mbanje kubasuhuza bavandi ko nshaka kwinjira mugabo ariko pfite amashuri p6 ark nzi english none mwapfasha nkajya kurwanira igihugu cyabyaye muraba mukoze number 0786609775
birakwiyerwose ko umusirikare w wurwanda abaho azigusimbuka kd azi kurwana.