Nyagatare: Inzoga yitwa ‘Icyuma’ ihangayikishije abaturage

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare bavuga ko inzoga bahimbye Icyuma “Speranza waragi” ibahangayikishije kuko isindisha cyane kurusha izifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Vuguziga Immaculee umuturage w’akagari ka Gakirage avuga ko inzoga zitwa icyuma zikaze cyane kandi abagabo benshi bazikunda bityo bakaba ari naho bamarira imitungo yabo.

Ati “Umugabo arayinywa agasara neza, akaba nk’inyamanswa ibyo asanze mu nzira atera imigeri, umugore agakizwa n’amaguru abana ni uko kandi bagenda bayinywa mu muhanda kuko ntawubafata urebye iremewe.”

Vuguziga yifuza ko zahagarikwa gucuruzwa kuko byatuma imibanire mu miryango yakongera kuba myiza ndetse n’abana bakitabwaho.

Agira ati “Ubwo wumva tuba abanyuma muri mutuelle ni ukubera ‘icyuma’, inda ziterwa abana ni abasinzi b’icyuma... Nidahagarikwa n’abana baratandukana no kwiga natwe ingo turazivamo kuko n’imitungo y’urugo iramarwa n’icyuma.”

Mukagatare Jeanne avuga ko icyuma gikaze cyane kurusha Kanyanga kuko ngo abakinyoye basinda cyane. Yifuza ko ubukana bw’iyi nzoga bwagabanywa.

Ati “Baciye inzoga zo mu mashashi, baca Kanyanga ariko ndakubwiye icyuma ntaho gitaniye na kanyanga ahubwo kiyirusha gukara, umugabo wagiye mu cyuma ntacyo yatekerereza urugo ni intambara gusa, badufashe bagice cyangwa bagabanye ubukana bwacyo.”

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko nk’ubuyobozi ntacyo babikoraho kuko iyo nzoga yemewe gucuruzwa no kunyobwa.

Avuga ariko ko hagiye gutangira ubukangurambaga mu midugudu no mu masibo kugira ngo abaturage bibutswe ko kunywa atari ugusinda.

Ati “Ni ubukangurambaga. Kunywa nibyo ariko wanyoye ute? Abantu bakibutswa ko kunywa atari ugusinda, urumva abaturage baravuga ko iyo ibangamye kurusha izo twaciye, turahera mu masibo n’imidugudu tubasabe kunywa mu rugero.”

Inzoga za Speranza Group Ltd abaturage bahimbye icyuma zemewe gucuruzwa mu Rwanda bigaragazwa n’ikimenyetso cy’ubuziranenge.

Ziri mu bwoko bwa Likeri, zigura hagati y’amafaranga 700 n’ 1000. Zose zifite ubukana bugera kuri 43% bwa alcohol.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka