Haracyari imbogamizi mu gufasha ufite ubumuga wahohotewe

Abafite ubumuga butandukanye cyane cyane ab’igitsina gore bavuga ko bahohoterwa bikabagora kubona ubufasha kuko akenshi batumvikana ku rurimi bakoresha bikabagiraho ingaruka.

Mushimiyimana Gaudence avuga ko hakiri byishi byo gukorwa mu guha serivisi abagore n'abakobwa bafite ubumuga bahohoterwa
Mushimiyimana Gaudence avuga ko hakiri byishi byo gukorwa mu guha serivisi abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahohoterwa

Byavugiwe mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 4 Mata 2019, ihuje bamwe mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye, bibumbiye mu Muryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU), bakaba bagamije kuganira ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga.

Abahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari muri icyo kiciro ngo barabangamirwa cyane kuko mu nzego zishinzwe kubafasha hakiri icyuho kuko ngo nko mu bigo bya Isange One Stop Center hataboneka abazi ururimi rw’amarenga.

Byukusenge Anesie ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko uhohotewe afite ubwo bumuga atabasha gutanga ibimenyetso ngo uwamuhohoteye afatwe.

Agira ati “Umuntu araza akagufata ku ngufu ahereye ku ntege nke zawe, ukazategereza ukurandata ngo akugeze kuri polisi cyangwa kuri RIB. Ugezeyo bakubaza uwaguhohoteye uko yari ameze kandi utabona, ibimenyetso bikabura, yaba ari utavuga wahohotewe akabura uzi ururimi rw’amarenga wakira ikibazo cye”.

Arongera ati “Twifuza ko abaduha serivisi baba bafite ubumenyi ku rurimi rwaduhuza cyangwa bajye bagira umusemuzi kuko nk’abafite ubumuga bukomatanyije bibagora cyane. Bitabaye ibyo ubutabera ntibwatugeraho”.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko kwakira abafite ubumuga muri rusange bikiri ikibazo kubera uburyo bwo kubavugisha.

Ati “Ni ikibazo gikomeye byaba kwakira uwahohotewe cyangwa kumuha izindi serivisi z’ubuvuzi akeneye kuko kumvikana bigorana. Nko mu bitaro bya Ruhengeri nta muntu dufite uzi ururimi rw’amarenga, kubona usemura na byo n’ikindi kibazo, urumva ko haba hari ikibura muri serivisi tugomba kubaha”.

“Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho bikomeye n’inzego zibishinzwe, gihabwe agaciro bityo aho dukorera, abantu bahabwe amahugurwa azabafasha kwita ku bafite ubumuga mu buryo bukwiye”.

Uwari uhagarariye Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri iyo nama, Kabaka Umutesi, na we yemeza ko icyo kibazo gihari muri urwo rwego.

Ati “Utugannye tugerageza kumufasha, gusa nk’ufite ubumuga bwo kutavuga biratugora kuko nkatwe dukora muri Isange nta bumenyi dufite ku rurimi rw’amarenga. Bidusaba kwifashisha undi muntu uzi urwo rurimi kugira ngo tumenye ikibazo uwo muntu yagize tumufashe”.

Arongera ati “Haracyari kandi ikibazo no ku bafite ubumuga bw’ingingo kuko hakiri aho ibigo bya Isange biri mu nyubako zitaborohereza, ariko dukora ibishoboka tukabafasha”.

Mushimiyimana Gaudence, umuyobozi nshingwabikorwa wa UNABU, avuga ko muri rusange kwakira abafite ubumuga bahohotewe bigisaba akazi gakomeye.

Ati “Iyo ugeze mu bigo byakira abahohotewe ndetse n’ahandi hatangirwa serivisi, hari imbogamizi zikomeye, cyane nko ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, ubwo kutumva no kutavuga n’ubwo kutabona. Biragoye rero kubona ubufasha mu gihe ugomba kubuguha mutumvikana kuko atumva ibyo umusobanurira”.

Icyakora ngo afite icyizere cy’uko mu myaka iri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse kuko u Rwanda rwiyemeje ko muri 2020, ibigo bya Isange One Stop Center bizaba bibasha kwakira uko bikwiye ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka