Muhanga: Nta gahunda ihari yo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga buravuga ko abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’Agaciro, batazakurwamo.

Abahageze biganjemo abagore baherekeje abagore bangenzi babo babuze abagabo
Abahageze biganjemo abagore baherekeje abagore bangenzi babo babuze abagabo

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera ahamya ko uwo mwobo bagiye gucukura mo ureshya na metero zisaga 40 y’ubujya kuzimu kandi ko ubutaka bwaho bworoshye cyane ku buryo nta buhanga nga bumwe bwakoreshwa ngo abo bagabo bakurwemo.

Ku wa gatatu tariki ya 17 mu masaha y’igitondo ni bwo Nsengiyumva Didace w’imyaka 31 uamavuko, na mugenzi we na Baranyeretse Oswald bivugwa n’abagore babo ko bavuye mu rugo bagiye ku kazi nk’ibisanzwe.

Cyakora amakuru ava mu buyobozi avuga ko iki kirombe baguyemo cyaherukaga gukora mu 1996 kandi cyari cyatafunzwe.

Nyuma y’uko abagore bategereje ko abagabo babo baza ku mafunguro ya saa sita bagaheba, yewe ngo bikaza kugeza mu masaha ya saa tatu z’ijoro, batarayaha, umwe muri abo bagore yigiriye inama yo gushakisha umugabo we, maze ngo ageze kuri icyo kirombe ahasanga umupira n’inkweto za boda boda yambaraga.

Ibyo ngo byatumye atabaza ubuyobozi ariko buhageze bigaragara ko nta butabazi bwakorwa kuko aho hantu hashyira mu kaga ubuzimba bw’abandi benshi.
Rwigemera akomeza avuga ko inzego za Polisi zishinzwe kizimya umuriro no gufasha mu bihe bikomeye bahageze na bo bagasanga ntawakwinjira.

Muri uyu mwobo ni ho hakekwa kuba haraburiyemo abagabo babiri
Muri uyu mwobo ni ho hakekwa kuba haraburiyemo abagabo babiri

Agira ati, "Inzego zose zibifitiye umushobozi zarahageze, Ingabo na Police ariko byarananiranye nta buhanga bwakoreshwa ngo bakurwemo."

"Twasabye ababuze ababo kwihangana n’ubwo bo bakomeje kuvuga ko bakurwamo, ariko ibyageragejwe byose byagaragaje ko batavamo kuko twazanye n’imashini iranamirwa".

Hagati aho abo mu miryango ya ba Nyakwigendera bakomeje kuvuga ko ubutabazi bwakozwe budahagije, hari n’abavuga ko butanigeze bukorwa kuko ngo n’iyo mashini itigeze igira icyo ikora bakifuza ko hakoreshwa ubundi buhanga mu gushakisha ababo bamaze iminsi irindwi mu kuzimu.

Abo mu miryango y’all ba nyakwigendera bavuga ubuyobozi bwababujije kwishora muri icyo kirombe ngo na bo batahasiga ubuzima.

Rwigemera abasaba kwiyakira kuko nta kindi cyakorwa.

Avuga kubera gushidikanya niba abo bagabo bataraburiye ahandi hantu, hakozwe iperereza bikagaragara ko nta handi baba bari ari yo mpamvu byashoboka ko bari mu kirombe.

Avuga ko nk’ubuyobozi nta kirakorwa ngo imiryango ya ba Nyakwigendera isurwe ifatwe mu mugongo ariko ngo bizakorwa iyo miryango yamaze kwiyakira.

Aba Bantu nibadakurwa muri iki kirombe byaba ari ubwa mbere hagaragaye ikirombe gihinduwe imva kuko ahandi babashije kujya bakurwa mo, cyangwa se bikananirana ariko habaye ukugerageza.

Umugore wa Baranyeretse yirirwa aha hamwe na mugenzi we
Umugore wa Baranyeretse yirirwa aha hamwe na mugenzi we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ababuze ababo, Imana ibahe kwihangana

Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yabuze ababo!

Alphonse yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

ariko ubundi niba baraguye mumwobo muremure barabavano ngobamare iko amafaranga yokubakura muriburiya buvumo nimenshi ahubwo leta ayomafaranga yokubano yayaha imiryango yabobagabo uwapfuye aba yapfuye nibenshi bapfuye ntibashingurwe nababo

cash yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Wowe cash uzirikana ko gushyingura umuntu mu cyubahiro ari uburenganzira bw’abo mu muryango we ndetse n’uburenganzira bw’uwapfuye??!

nzabandora yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Abagore babo barababaye cyane.Leta ikwiriye kuzana imashini zikabakuramo.Ese twaba tuzi neza uko bigenda iyo dupfuye?Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo yakitaba imana kandi atumva.Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

gatare yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

ABANTU BABUZE ABABO NAWE URAZANA AMAHOMVU...

Queen yanditse ku itariki ya: 25-04-2019  →  Musubize

Abantu babuze abagabo babo nawe urimo urazana ibiterekeranye.nkubu ibi wanditse bihuriye he n’ikibazo abantu bifitiye? Uzi gupfakara kuri 30 ans mujye mumenya igihe nyakuri cyo kuvuga Ijambo ry’Imana.

Joe yanditse ku itariki ya: 26-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka