Gitega: Abaturage barashimirwa uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo

Abaturage b’Akagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere Ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barashimirwa uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo.

Basannye inzu ya Mukabahizi yari yarangijwe n'ibiza
Basannye inzu ya Mukabahizi yari yarangijwe n’ibiza

Ni nyuma y’uko abo baturage bahuriye mu gikorwa cy’umuganda rusange, ubwo mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega basanaga inzu y’umukecuru w’imyaka irenga 90 y’amavuko yangijwe n’imvura yaguye muri uku kwezi kwa Mata.

Nk’uko mu gihugu hose buri wa gatandatu usoza ukwezi ari umunsi w’umuganda rusange, abatuye mu Mudugudu w’Iterambere mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega na bo ku wa gatandatu tariki 27 Mata 2019 basannye inzu y’umukecuru Mukabahizi Virginia yari yarasenywe n’ibiza by’imvura.

Iyo nzu yari yarasenyutse uruhande rumwe biturutse ku mvura yaguye ari nyinshi mu byumweru bibiri bishize. Nyiri iyi nzu Mukabahizi ageze mu zabukuru kandi nta n’ubushobozi yari afite bwo kwisanira iyo nzu.

Abatuye mu Kagari k’Akabahizi uyu mukecuru Mukabahizi atuyemo bavuga ko nyuma yo kubona ko umwe mu bo baturanye yagize ikibazo, batabyirengagije.

Umwe muri bo witwa Rubanguka Maurice yagize ati “Iki ni igikorwa twakoze mu rwego rwo gufasha umuntu utishoboye, kuko kubona umuturanyi wawe arara hanze ntibyashimisha. Erega nk’ubu yari ku gasozi, uruhande rumwe rw’inzu ye rwari rwarasenyutse. Ibi rero ni igikorwa cy’urukundo kituranga”.

Mukabahizi yashimiye abaje kumusanira inzu
Mukabahizi yashimiye abaje kumusanira inzu

Mukabahizi wasaniwe inzu ashimira abaturanyi be ku gikorwa cyiza cy’urukundo bamugaragarije. Yagize ati “Yemwe ndishimye kubera iki gikorwa, pe uru ni urukundo! Ndashimira aba baturanyi ndetse na Leta”.

Ubuyobozi b’Umurenge wa Gitega mu rwego rwo kwita ku mutekano w’abahatuye ndetse n’abahagenderera, basabye abaturage ba Gitega kugira ubumwe n’ubufatanye muri byose, kuko ari byo byabafasha mu kwiteza imbere.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, na we wari witabiriye iki gikorwa yagize ati “Ibi byakozwe mu rwego rwo gushakira umutekano abaturage ba Gitega. Uyu mukecuru rero ntabwo twakwishimira ko aba ahantu hadakoze nyuma yo kugwirwa n’ibiza. Ese yaba afite umutekano? Oya ,ni yo mpamvu twahisemo kumwubakira inzu ye yari yarasenyutse”.

Mutuyimana kandi yakomoje no ku kibazo cy’umutekano muke wakunze kuranga akagari k’Akabahizi mu gihe cyashize, aho hari abamburwaga ibyabo.

Mutuyimana yagize ati “Ubu rwose dushishikajwe n’uko abaturage bacu bagira umutekano usesuye. Ni yo mpamvu twashyize ingufu mu kurwanya abajura ndetse n’abandi bakora ibihungabanya umutekano, dukaza amarondo dufatanyije na polisi n’ingabo kugira ngo duhangane n’abo bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage bacu”.

Mutuyimana Gabriel uyobora Umurenge wa Gitega yashimiye abaturage bahaye umuganda uwo mukecuru
Mutuyimana Gabriel uyobora Umurenge wa Gitega yashimiye abaturage bahaye umuganda uwo mukecuru

Akomeza avuga kandi ko ashimira ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu guhashya abakora ibikorwa by’ubujura ndetse n’urugomo, agira ati “Rwose ndashimira ubufatanye abaturage bari kugira mu kudufasha guhangana n’ubujura ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge, kuko nitubahashya neza n’umutekano uzasagamba”.

Muri aka Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, ku wa kane tariki ya 25 Mata 2019 hakajijwe umutekano binyuze mu marondo hafatwa abakekwaho ubujura ndetse n’abakekwaho gukorana na bo. Bahise batangira gukorwaho iperereza kugira ngo abo bihamye babihanirwe.

Ubuyobozi bwizeza abaturage ko amarondo agiye gukazwa, ariko bugasaba n’abaturage gushyira itara ry’umutekano kuri buri rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka