Nyabihu: uwatemewe inka yongeye korozwa

Aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bashyikirije Kabera Ndabarinze inka zo kumushumbusha.

Mu masaha ya saa munani tariki ya 8 Mata 2019 nibwo aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bari bazimugejejeho baherekejwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, yakiriye itsinda ry’aborozi baturutse mu Karere ka Rwamagana, bayobowe na Bugabo Abdulkarim, abashimira umutima mwiza bagize.

Abdulkarim Bugabo Busisi wari uyoboye itsinda ry’aborozi ba Rwamagana avuga ko bababajwe n’ibyo yakorewe, bahitamo kumushumbusha.

Ndabarinze (wambaye ingofero) yashumbushijwe
Ndabarinze (wambaye ingofero) yashumbushijwe

Ati "Twabibonye bitambuka mu itangazamakuru biratubabaza, twumva hari icyo twakora kandi tubibwiye ubuyobozi bubyakira neza."

Ndabarinze yahawe inka zirindwi harimo imwe ihaka n’indi yonsa ku buryo zizagoboka vuba umuryango wa Ndabarinze ukongera ukabona amata.

Ndabarinze we avuga ko atari yizeye kuzongera kubona amata. Yagize ati "Ndishimye kuko ntatekerezaga ko nzongera kubona amata no kujya munsi y’inka gukama nyuma y’uko inka zanjye zishwe. Ubu Ndishimye kandi n’abana nibazibona barishima rwose."

Inka za Ndabarinze zatemwe ku itariki ya 24 Werurwe 2019 mu Mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga, nyuma biza kumenyekana ko byakozwe na Karabayinga wivugiraga ko yabitewe n’uko atamwituye kandi bari basanzwe bagabirana inka.

Usibye aba borozi b’i Rwamagana, hari abandi bantu batandukanye na bo bababajwe n’ibyakorewe Ndabarinze biyemeza gushaka uko bamworoza. Muri bo harimo uwitwa Cyubahiro Robert washinze itsinda rizafasha Ndabarinze. Cyubahiro yatangatije Kigali Today ko hamwe n’ Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze bemeye gukusanya amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 600 azagurwamo inka enye.

Bazayateranya yose hamwe tariki 11 Mata 2019 naho ku wa 12 Mata 2019 ashyikirizwe umuyobozi wa Ibuka hamwe n’abo bakorana, bazamugurire inka.

Bivuze ko nyuma y’inka zirindwi Ndabarinze yahawe n’aborozi b’i Rwamagana, hiyongeraho enye yahawe n’abaturanyi be i Mulinga aho atuye, ziziyongeraho n’izo enye zizatangwa n’itsinda ryishyize hamwe riyobowe na Cyubahiro. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na bwo bwateganyije kuzamugabira inka eshanu.

Inkuru bijyanye:

Nyabihu: Uwarokotse Jenoside yatemewe inka 11

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umutima utabara kandi ufasha bagize batekereza akababaro k’uwatemewe inka yari afite,baka mushumbusha imana ihire ibiganza byabo kandi ubutunzi bwabo buzororoke bugwire kuko bwubakiye k’umutima w’urukundo!!

Danny yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka