Abaturiye Pariki ya Nyungwe basabwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Abafite aho bahuriye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe basabwe kutarangara, ahubwo bibutswa ko na bo bafite uruhare mu kwicungira umutekano.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba asaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba asaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare

Abaturage bo mu turere dukora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Ntara y’Uburengerazuba, by’umwihariko uduhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, basabwe n’inzego z’ubuyobozi kutajenjeka ku birebana n’umutekano ahubwo bagafatanya n’inzego ziwushinzwe gukumira kugira ngo hatagira ubinjirana akaba yawuhungabanya anyuze muri ibyo bice.

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ku wa 02 Mata 2019, mu ruzinduko ubuyobozi bwayo bwagiriye mu Murenge wa Butare wo mu Karere ka Rusizi, umurenge uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Abaturage bo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Butare harimo aka Rwambogo gakora ku ishyamba rya Nyungwe no ku gihugu cy’u Burundi ni bo baganiriye n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba.

Ni mu gihe uyu Murenge wa Butare nta kibazo cy’abahungabanya umutekano w’abaturage baturutse hanze y’igihugu cyari cyagaragara.

Abayobozi ku Ntara y’Uburengerazuba bakanguriye abo baturage kugira ijisho ridahuga, hagamijwe gukumira uwo ari we wese wakoresha iri shyamba cyangwa igihugu cy’u Burundi agahungabanya umutekano nk’uko bisobanurwa na Munyantwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

Ati “Umuntu wanyuze mu mudugudu agomba kumenyekana, buri muntu wese ucumbitse agomba kumenyekana. Ibyiza biraharanirwa, ntabwo byizana. Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bo barahari ariko ntacyo bakora kuko nta na rimwe Abanyarwanda bashyize hamwe bigeze bakomwa n’uwa ariwe wese.”

Ubwo butumwa bumaze iminsi buhabwa abaturage b’Intara y’Uburengerazuba ndetse n’igice kimwe cy’Intara y’Amajyepfo. Muri ibi bice hamaze iminsi havugwa abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahakoresheje.

Abaturage barasabwa kujya batanga amakuru ku gihe
Abaturage barasabwa kujya batanga amakuru ku gihe

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yerekezaga muri uyu Murenge wa Butare, yamenye amakuru yaturutse mu Murenge wa Bweyeye bihana imbibi avuga ko hari abatu bitwaje intaro baje bagasahura amatungo n’imyaka by’abaturage baturutse mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe ku ruhande rw’u Burundi.

Maj. Gen. Eric Murokore, umuyobozi w’inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba yagize icyo avuga kuri abo bantu.
Ati “Hari ingegera zijya ziza hariya mu ishyamba zikabundamo hanyuma zikitwikira ijoro zikaza gusahura imyaka yanyu, ihene, inkoko n’ibindi nimuzikumire murare amarondo.”

Major General Eric Murokore kandi yibukije abaturage ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu kwicungira umutekano hanyuma inzego z’umutekano zikabunganira aho badashoboye.

Major General Eric Murokore yakomeza agira ati “Ntihazagire uza kugutesha umwanya. Aho muzajya mubona bikomeye mujye muhamagara inzego z’umutekano.”

Uru ruzinduko rukangurira abaturage kwicungira umutekano ruje mu gihe hashize ibyumweru bibiri inzego z’ubuyobozi zigendereye abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Nyamasheke aho zabasabaga gukaza umutekano, dore ko na ho hari haherutse kwinjirira abantu nk’abo na bo bifuzaga guhungabanya umutekano w’abaturage ariko bagateshwa n’ingabo z’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane,ibiremwa by’Imana byicwa n’ibindi biremwa.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohoza igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.
Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.
Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,ntabwo bazaba muli paradizo,bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka