Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye n’uburyo akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC, agashaka kwerekana ko bamwe mu buyobozi bwe ari bo bari kumuyobya.
Hari Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda bavuga ko bakubitwaga, bakirirwa mu mazi bakanayararamo andi bakayabamena mu mazuru.
Uwitwa Niyomugabo Eric w’imyaka 30 y’amavuko yarashwe n’inzego z’umutekano zari ku irondo bimuviramo urupfu.
Tuyisenge Irene ari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Remera akekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana nyuma yo kwiyita umukuru wa polisi mu karere (DPC) yaka amafaranga abantu ayita ayo gufunguza uwitwa Baragora Joas.
Uwitwa Bigoreyiki Jean Marie Vianney wari umaze amezi abarirwa muri atanu ashakishwa yatawe muri yombi.
Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyanza baravuga ko bagiye gukaza ingamba zo guhwitura bagenzi babo bitwara nabi rimwe na rimwe babitewe no kwirirwa mu tubari.
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yahitanye umuntu umwe, isenye inzu 933 z’abatuye akarere ka Kirehe, inasenya urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabitare.
Umunyarwanda umwe uzwi ku izina rya Musoni Jackson, ni we bivugwa ko yaguye mu mpanuka y’indege ya sosiyete Ethiopian Airlines yabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru hamwe n’abandi bagera ku 156, ubwo yavaga Addis Ababa yerekeza Nairobi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege y’abanya Etiyopiya, abasaba gukomera muri ibi bihe bitaboroheye.
Itangazo rishyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, riravuga ko indege ya sosiyete Ethiopian airlines yavaga iwabo yerekeza muri Kenya yakoze impanuka iminota mike ikiva ku kibuga cy’indege maze abarimo bose bahita bapfa.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) kiraburira abakiba kuko cyakajije ingamba zo kubahashya.
Abagabo babiri bakomoka mu Karere ka Rutsiro bamaze umwaka muri Uganda aho bafashwe bagiyeyo gushaka imirimo, bagahabwa igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe cy’amezi 12.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano basabye abaturage kureka ubucuruzi bwa magendu butuma bamwe bashobora no kugwa mu bikorwa byo kubukumira.
Abaturage b’umudugudu wa Kagitumba, Akagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba, bavuga ko kutajya muri Uganda nta gihombo babibonamo uretse guhohoterwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, yiyamye abakomeza gushinja u Rwanda imirambo ikunze kugaragara mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe urwanya leta y’u Rwanda uzwi nka RNC uri mu marembera kuko ari umutwe udafite ibikerezo bya politike bifatika.
Umugabo wo mu kigero cy’imyaka nka 40 ukomoka mu Karere ka Bugesera avuga ko yakuze acuruza urumogi ariko muri 2012, kubera inama zaberaga mu mudugudu atuyemo zamagana ibiyobyabwenge ndetse n’ingero z’abo byangizaga barimo n’abana yabonaga yiyemeza kubireka atangira ubucuruzi bw’akabari.
Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’iza bimwe mu bihugu bya Afurika, zahuriye mu Rwanda ngo zungurane ibitekerezo ku buryo bugezweho bwo gucunga umutekano w’ibijyanye n’iby’indege.
Imodoka yari irimo umushoferi wayo ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze hafi ya Hotel Nobleza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Iyo modoka yo mu bwoko bwa TATA bivugwa ko isanzwe itwara abana b’abanyeshuri ku bw’amahirwe, ntawe uhiriyemo.
Umunyarwanda Kayibanda Rogers wari umaze iminsi afungiwe muri Uganda, mu buhamya bwe, avuga ko yambitswe ikigofero kinamufunga mu maso akimara gufatwa, agikurwamo arekuwe ku buryo ngo atigeze abona abamuhataga ibibazo.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) irasaba abaturarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza kuba maso kandi bakagira imyitwarire ibafasha kwitegura no gukumira ibiza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo muri iki gihe cy’imvura y’itumba, byitezwe ko izaba nyinshi mu duce twinshi tw’igihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019 abanyarwanda batandatu bakoraga akazi gatandukanye muri Uganda mu karere ka Ntungamo gahana imbibi n’akarere ka Nyagatare, bagejejwe ku mupaka wa Buziba nyuma yo kwirukanwa.
Umwe mu basore bane bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku itariki 26 Gashyantare 2019, avuga ko yamaze kuzinukwa icyo gihugu ngo ku buryo n’iyo inzira ijya mu ijuru yaba ariho inyura atayinyuramo.
Umushoferi w’imyaka 39 y’amavuko wari utwaye imodoka Daihatsu RAD 264G yafashwe akekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi (10 000frw) ayaha umupolisi wari umufashe atubahirije amwe mu mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 26 Gashyantare2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo n’umugore bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no kwirinda abashaka kubayobya babavana mu nzira y’iterambere.
Abavandimwe babiri bakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda, bahunze icyo gihugu nyuma yo kugabwaho igitero n’abashinzwe umutekano babasaka imbunda, ku bw’amahirwe bagasanga uwo bashakaga adahari.
Polisi y’igihugu iratangaza ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru gihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET) ivuga ko guhohoterwa kw’Abanyarwanda muri Uganda birimo kwica amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).
Umugabo n’umubyeyi we baravuga ko igisirikare cya Uganda n’umutwe wa Kayumba Nyamwasa(RNC) bafatanyije gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubacuza utwabo.