Ibitaro bya Faisal byari bigiye kwibasirwa n’inkongi
Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mata 2019 havutse ibibazo by’amashanyarazi byasaga n’ibishaka guteza inkongi, ariko ku bw’amahirwe ubutabazi burahagoboka buhosha ibyo bibazo.

Umwe mu baharwariye yabwiye Kigali Today ko mu ma saa kumi n’imwe aribwo umuriro w’amashanyarazi wagiye. Hashize nk’isaha ngo wagarutse ariko haba ikibazo cy’inkongi yashatse kubyibasira iturutse ku bibazo byabaye ku cyuma gishinzwe gutanga umuriro (transformateur) cyahise kibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Ngo ubuyobozi bw’ibitaro bwihutiye gusohora abantu bose barimo, haza n’imodoka zishinzwe kuzimya umuriro, zifatanya n’abakozi b’aho ku bitaro bahosha iyo nkongi. Nyuma yo kuzimya uwo muriro, abari barembye babashyize ahabugenewe bakomeza kwitabwaho, nk’uko uwo muntu uharwariye yabisobanuye.
Polisi y’igihugu na yo yatangaje ko inkongi y’umurio yagaragaye mu bitaro by’umwami Fayçal nta muntu yahitanye kuko hahise hitabazwa polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi riza gufatanya n’abakozi bo ku bitaro bari batangiye kureba uko bazimya umuriro.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yabwiye Kigali Today ko iyo nkongi ntacyo yangije.
Yagize ati “Baduhamagaye batubwira ngo ‘Transformateur’ itanga umuriro kwa muganga Faisal irahiye, turahagera dusanga abakozi baho bagerageza kuhazimya turabikora. Iyo nkongi y’umuriro ntabwo yangije ibitaro, ndetse nta n’umuntu wahasize ubuzima".
Icyateye iyo nkongi nticyahise kimenyekana. Urwego rushinzwe ingufu (REG) rwahise rutangira gusuzuma impamvu yari igiye gutuma ibyo bitaro bishya.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bwanaminisitiri wubutegetsi bwigihugu muturenganure abacuruzi mukarere karusizi
kubibazo dufite byabuze ubikemura
tumaze imyakaitatu baranze yuko dutora umuyobozi uduhagarariye munamajyanama yakarere, ese meya abona ntaco tumaze twateza akarere imbere kwatanatwegera?kibuze feredi we yaratwegeraga. Ibibazo byishi dufite tubura ubituvugira nibwo tuja gucururiza muri congo naho duhurira nibibazo byishi. Kuberayuko twanze uwaduhatira kuberinyungu ze nico tuzira?