Ngoma: Icumi bakurikiranyweho ubujura bw’ ibikoresho bikora umuhanda
Nyuma y’uko sosiyete zikora umuhanda Kayonza – Rusumo zakomeje kwibwa ariko ntihamenyekane ababiba ndetse n’ibyibwa aho bijya, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza none hamaze gufatwa abagera ku icumi.

Nyuma y’uko sosiyete zikora umuhanda Kayonza – Rusumo zakomeje kwibwa ariko ntihamenyekane ababiba ndetse n’ibyibwa aho bijya, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza none hamaze gufatwa abagera ku 10.
Sosiyete China Road na Bridge Cooperation zikora uyu muhanda zakunze kugaragaza ikibazo zifite, bituma inzego z’umutekano zita muri yombi bimwe mu byibwe ndetse n’abagize uruhare muri ubwo bujura.
Mbabazi Modeste, umuvugizi wa RIB, avuga ko abantu bakwiye kumenya ububi bw’ibyaha nk’ibi binangiza ibikorwa bifitiye benshi akamaro.

Agira ati “Ikintu gikomeye, aba bantu banakora, banasenya ibikorwaremezo Leta iba yarashyizeho ngo bigirire akamaro Abanyarwanda. Nk’iriya modoka ipakiye ibikoresho byari byamaze kugurwa. Bimwe byasubijwe ba nyira byo, ibindi biracyari aho.”
Avuga kandi ko mu bantu icumi bamaze gufatwa harimo abakozi ba sosiyete zikora umuhanda, abacuruzi hamwe n’abashoferi bose bagize uruhare muri ubwo bujura, kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma.
Uyu muvugizi, avuga ko igikorwa cyo gushakisha no guta muri yombi abakora ubu bujura gikomeza, akaboneraho gusaba abaturage kutifatanya n’aba bajura biba abakora ibikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Ohereza igitekerezo
|