Abandi Banyarwanda 6 bari bafungiye muri Uganda batahutse

Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Mata 2019, Abanyarwanda batandatu bari bamaze amezi atatu bafungiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda.

Aba Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda bavuga ko bakorerwaga ibikorwa byinshi bibi
Aba Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda bavuga ko bakorerwaga ibikorwa byinshi bibi

Ku wa 17 Mutarama uyu mwaka nibwo aba Banyarwanda bambutse umupaka wa Kagitumba bahawe agapapuro k’inzira kagira agaciro k’umunsi umwe bita ‘Jeton’.

Maniragaba Tharcisse avuga ko bahise bafatwa bajyanwa gufungirwa muri Ntungamo na ho bahava bajya gufungirwa ahitwa Nyarushange nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi atatu bashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Aba bagabo n’abasore bavuga ko bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi n’ubuyedi inkoni zibari ku mugongo.

Ati “Kwicara ni ugukubitwa, gucira ni inkoni, kurya ni igiti, mbega kubona umunyarwanda hariya ni nko kubona shitani. Twirirwaga duhinga, duterura amatafari inkoni zituri ku mugongo twaziruhukaga turyamye mu ijoro.”

Izi nkoni babyukirizwagaho, bakaziririrwaho, bakaziruhuka baryamye ngo zituma bamwe bifuza gutoroka.

Nizeyimana Mupenzi yemeza ko ngo ufashwe agerageza gutoroka atwikwa mu birenge kandi ntibimubuze gukubitwa no gukora.

Agira ati “Nzi babiri, bashatse gutoroka twagiye gukora. Barabahize babafashe abasirikare bahise bacana umuriro bashyiramo imihoro imaze gushyuha neza bayibatwikisha munsi y’ibirenge kandi bukeye ntibyatuma batabakoresha, nta mpuhwe bagira.”

Maniragaba Tharcisse asaba abandi banywarwanda bajya gushakira imibereho muri Uganda kubicikaho bagakorera iwabo kandi bakanyurwa n’iby’iwabo.

Ati “Ni kenshi twakoreraga muri Uganda tugataha iwacu ku mugoroba, none aho baduhindukiye, ndasaba uwatekerezaga kujyayo kubireka agakorera iwacu akazi karahari naho ashobora kwirukankira byinshi akahaburira ubuzima.”

Abo bantu uko ari batandatu, bose bakomoka mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Matimba twegereye umupaka nka Cyembogo, Kanyonza na Kagitumba.

Bose bafatiwe umunsi umwe kuko bakoraga akazi kamwe ko kubumba amatafari ahitwa Sofia, mu isantere yegereye umupaka wa Mirama hills na Kagitumba mu Rwanda.

Aba bemeza ko aho bari bafungiye i Ntungamo na Nyarushange basizeyo abandi banyarwanda bagera ku 100 uretse ko ngo hari n’abajyanwa gufungirwa i Mbarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bajya bavuga ngo iyo amazi akubwiye ngo winyuhagira, urayabwira ngo nta mbyiro nari mfite. Abagande n’ibyabo mwabihoreye. Wa mugani, bibane natwe twibane. Kujya ahantu ubunza imitima utazi ko uribugaruke amahoro? Dufiteyo imiryango, inshuti, n’abavandimwe. Reka tujye tuvugana kuri phone, ibindi ngo agakambye ugatega iminsi kandi ngo ntamvura idahita.

GGG yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Umva mbese kwishongora kw’abanyarwanda. Mwibane mugira iki? Abantu tutagira n’amazi yo gukoresha aza rimwe mu cyumweru urumva duhagaze hehe! Nta hantu ku isi ibihugu bituranye bitagenderana. Abayobozi ni bakemure ibibazo biri hagati yabo ariko bareke abaturage bakomeze bagenderanire kandi bahahirane.

Naho wowe wumva ko wakwibana ubwo uri igifi kinini kuko uri umuturage uhahira mu masoko nkatwe watekereza ku tuntu duto tugenda duhenda kandi dukenerwa n’umutage wo hasi.

Maniriho Eric yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ark c Koko Uganda idushakaho iki Koko yaduhaye amahoro ndumva bibabaje kbs

Niyonteze Violette yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka