Burera: Ubukene n’amakimbirane mu bituma abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe

Abakobwa bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera batewe inda bakabyara bakiri bato bavuga ko ubukene mu miryango n’amakimbirane bikigaragara bituma hari abananirwa kubyihanganira, bikabatera kugwa mu bishuko.

Abo ni bamwe mu bana b'abakobwa babyaye bakiri bato batanga ubuhamya bw'ibyababayeho kugira ngo bifashe abandi kwirinda
Abo ni bamwe mu bana b’abakobwa babyaye bakiri bato batanga ubuhamya bw’ibyababayeho kugira ngo bifashe abandi kwirinda

Abenshi mu bahuye nabyo batangaje ko hari ababyeyi bahora mu makimbirane, bakarwana buri munsi, ku buryo nta bwumvikane buba burangwa mu ngo zabo; ibi bikagira ingaruka ku bana kugeza ubwo bahitamo kwirwanaho.

Umwe muri aba bana yagize ati: “Iwacu ababyeyi banjye bahoraga mu ntonganya, bakarwana buri munsi bikagera n’ubwo basigana kuduhahira, tukicwa n’inzara kubera kubwirirwa no kuburara; nagiraga amahirwe yo kubona umuntu unjyana muri resitora kungurira ibyo kurya, rimwe ansaba ko turyamana ndabyemera bimviramo gutwara inda ku myaka 15”.

Hari abandi bavuga ko ubukene butuma hari ibyo abana b’abakobwa batabasha kubona bakajya kubishakira ku babifite. Umwe yagize ati: “nkanjye kubera ubushobozi bucye bw’ababyeyi banjye nta na rimwe nabashaga kubona amavuta yo kwisiga, ku myaka 16 nari mfite icyo gihe ntibyari kunyorohera kwishakamo ubushobozi ngo mbone amavuta, imyambaro n’ibindi nari nkeneye; nibwo haje umugabo aranshuka, akajya ampa ibyo nakeneraga kugeza ubwo anteye inta mbyara gutyo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango reseau de femme ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyanika
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango reseau de femme ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika

Aba bana b’abakobwa baje kwitabwaho, bafashwa guhindura imyumvire no kwigarurira icyizere babifashijwemo n’umuryango uhuriyemo abagore b’abanyarwandakazi bahanira amajyambere yo mu cyaro Reseau de femme muri gahunda yawo yitwa Uri Nyampinga.

Binyuze mur’iyi gahunda hategurwa ibiganiro bigahuriramo aba bana b’abakobwa na bagenzi babo bo mu bindi byiciro birimo n’abanyeshuri bakabasangiza ubuhamya bw’ibyababayeho kugira ngo bitume bafata ingamba zo kwirinda hakiri kare.

Odette Musengimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango asobanura ko ikigamijwe ari ukugira ngo aba bana basobanukirwe neza ko ari bo bakwiye gufata iyambere kwirinda ibishobora kubangiriza ubuzima bwabo, ndetse ababyeyi babo bagakangurirwa kwirinda ibishobora gusenya ingo, cyangwa kuzihungabanya kuko bigira ingaruka ku bana.

Guhishira abagira uruhare mu guhohotera abana b’abakobwa bakabatera inda byakunze gutuma hari abadahabwa ubutabera ku gihe nk’uko Didas Mujyambere umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika abisobanura.

Yagize ati: “Icya mbere ni uko uwatewe inda agomba gutanga amakuru, akavuga uwamuteye inda; mu bihe byashize ntibyakundaga kutworohera kuko waganiraga n’uwatewe inda akakubeshya ko uwayimuteye atakiriho nyamara azi neza ko ahari, hakaba n’ukubwira ko uwayimuteye atazi iyo ari, cyangwa ko yagiye mu kindi gihugu kubatahura bikatubera ihurizo”.

Yongeraho ko ibi biganiro bagenda bahabwa byagize akamaro kuko hari abagenda bamenyekana, bagakurikiranwa n’urwerwo rwa RIB. Ni naho ahera asaba buri wese kudahishira abagira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa no kubavutsa amahirwe y’ubuzima.

Ku ikubitiro umuryango w’Abanyarwandakazi baharanira amajyambere yo mu cyaro watangiranye n’abakobwa 90 mu batewe inda bo mu mirenge ine y’akarere ka Burera bahurizwa hamwe n’imiryango yabo kugira ngo bagire imyumvire imwe ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa, uruhare rwe mu gutegura ahazaza heza no kumukorera ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka