Abashaka guhungabanya umutekano banyuze mu Burengerazuba bahebe - Guverineri Munyantwari

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, hamwe n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Uburengerazuba, Guverineri Munyantwari Alphonse yavuze ko abatekereza guhungabanya umutekano rw’u Rwanda banyuze mu Ntara y’Uburengerazuba bagomba gukurayo amaso.

Guverineri Munyantwari Alphonse (hagati) amara abaturage impungenge ku mutekano
Guverineri Munyantwari Alphonse (hagati) amara abaturage impungenge ku mutekano

Yagize ati “Abashaka guhungabanya umutekano banyuze muri iyi ntara reka mbabwire nkoresheje amagambo atatu gusa: Bahebe, Bahebure, Baziguruke kuko ibyo bitazashoboka kandi ntibizigera binashoboka.”

Ibi Guverineri Munyatwari yabivuze nyuma y’aho hari hashize iminsi muri iyi ntara hinjira abantu batazwi bitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Guverineri Munyantwari yamaze abaturage impungenge, ababwira ko iyi ntara ifite umutekano wose.

Ati “Hari abantu bavugira ku maradiyo yo hanze abandi bagakoresha ibitangazamakuru byandika bati ‘intara yarafashwe, nta mutekano uyirimo’, ariko muri make icyo navuga iyi ntara ifite umutekano. ba mukerarugendo barayisura, abaturage bayituye barabizi, ntitwageza aya amasaha twicaye hano kandi tugiye kujya hirya no hino mu turere hatari umutekano.”

Abayobozi b'uturere tugize Intara y'Uburengerazuba na bo bitabiriye ikiganiro cyahuje intara n'abanyamakuru
Abayobozi b’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba na bo bitabiriye ikiganiro cyahuje intara n’abanyamakuru

Guverineri Munyantwari Alphonse yasabye abafite ibitekerezo byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuva ibuzimu bakajya ibuntu kuko umunyarwanda wateshuka ariko akisubiraho igihugu kimwakira.

Ati” Turabizi turacyafite imitwe ya FDLR n’abandi bashaka guteza umutekano muke mu gihugu ariko uwinjiramo sinzi aho azanyura asubirayo. Abanyarwanda murabizi, muzi ingufu z’inzego z’umutekano, muzi ubushake bw’Abanyarwanda mu kwicungira umutekano. Ubwo ni bwo butumwa nabaha ahubwo nkababwira nti muve ibuzimu mujye ibuntu.”

Mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, ni ho haherutse kuvugwa abantu bitwaje intwaro babarirwa muri 80 bambutse ikiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 18 werurwe 2019, bagerageza guhungabanya umutekano ariko ingabo z’u Rwanda zirahagoboka. Ni mu gihe mbere yaho na bwo abantu nk’abo bahungabanyije umutekano w’abagenzi muri pariki y’igihugu ya nyungwe. Ubuyobozi bumara abaturage impungenge, bubabwira ko ababigerageza ntacyo bateze kugeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka