Uweretse umwana amashusho y’urukozasoni ahanwa nk’uwamusambanyije - NCC

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), iraburira abantu banyuranya n’amategeko, bakorera ibikorwa binyuranye ku bana bafata nk’ibyoroheje kandi amategeko abihana.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama
Bamwe mu bayobozi bitabiriye inama

Muri ayo makosa hari abantu bakuru basoma abana bato cyangwa impinja, ababereka ibitsina mu gushimisha umubiri n’ababereka amashusho y’urukozasoni bagafata nkaho batabasambanyije kandi amategeko afata ibyo byaha nko gusambanya umwana.

Habumugisha Emmanuel, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana, yabisobanuriye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabereye i Musanze kuwa 26 Werurwe 2019.

Ni inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, n’abafatanyabikorwa banyuranye bashinzwe uburenganzira bw’abana.

Habumugisha yavuze ko ingingo ya 133 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina, aba amusambanyije.

Avuga ko iyo ngingo igaragaza ko gusambanya umwana ari, Ugushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, Gushyira urugingo urwarirwo rwose rw’umubiri mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Habumugisha agaruka kuri izo ngingo, avuga ko ku ngingo yo gukora ibikorwa by’ishimishamubiri abantu bakunda kubikorera abana babifata nk’ibyoroshye kandi amategeko abihana.

Muri ibyo byaha yavuze ku mafirime y’urukozasoni yerekwa abana cyangwa kubereka igitsina bakiri bato bitwaza ko batakibakojejeho, byose ngo ni ugusambanya abana.

Yatanze urugero ku musore wo mu karere ka Burera weretse umwana w’imyaka itandatu igitsina cye ahanwa nk’uwamusambanyije n’ubwo yireguraga avuga ko atigeze akimukozaho.

Agira ati “abaturage basanze uwo musore asigatiye umwana w’imyaka itandatu, uwo mwana abwira abaturage ko uwo musore yafunguye ipantaro amwereka igitsina cye, ariko avuga ko atigeze akimukozaho.

Abenshi bashobora gukeka ko umwana atasambanyijwe, ariko kwereka umwana igitsina cy’umuntu mukuru byonyine ni ukumusambanya.

Habumugisha avuga ko kuba uwo musore yareretse umwana igitsina cye bifatwa nk’icyaha cyo gusambanya umwana, kuko bishobora kuzamugiraho ingaruka zaba izo guhurwa igitsina mu gihe akuze, cyangwa gukunda igitsina cyane bitewe n’ihungabana yatewe no kwerekwa igitsina akiri muto.

Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, avuga ko ubuyobozi bukomeje gushakisha abamaze gusambanya abana, ahamaze kuburanishwa abasaga 230 hakaba n’abamaze gukatirwa igifungo cya burundu.

Avuga ko bamwe bakomeje gutorokera mu zindi ntara no mu bihugu bituranye n’u Rwanda, mu gihe bumvise ko bashakishwa, cyane cyane abo mu turere twegereye imipaka.

Ati ″ Biratanga icyizere ko nidufatanya, izi nama zikaba nyinshi, tugakora izo mu midugudu, mu tugari, n’imigoroba y’ababyeyi tukajya no mu mashuri tuganiza abarezi n’abana ko ikibazo cyo gusambanya abangavu kizacika burundu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwagure gereza rero ahubwo nuko abenshi mwita abana aribo bakunda kureba filimi zurukozasoni muri zatelephone zano akari kera bizabacanga kndi

ampayinka yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka