Kicukiro: I Gahanga habereye impanuka ikomeye
Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro haruguru ya Nyabarongo, habereye impanuka, abari hafi aho bavuga ko yaguyemo umuntu abandi bagakomereka.

Ababibonye babwiye Kigali Today ko ikamyo y’amapine icumi yari yikoreye umucanga iwuvanye i Kayumbu muri Kamonyi yacitse feri kuva i Gahanga, imanuka mu muhanda igonga abantu n’ibintu bitandukanye.
Igeze hafi yo kuri Nyabarongo yahuye na Daihatsu irayikubita, umugore umwe mu bari muri iyo Daihatsu ahita acikamo kabiri.
Ngo haje imodoka itwara imirambo iba ari yo imutwara, mu gihe abandi bakomeretse bajyanywe kwa muganga n’imbangukiragutabara (ambulance), mu bajyanywe kwa muganga hakaba harimo abantu batatu bari barembye cyane.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yabwiye Kigali Today ko amakuru bamenye ari ay’uko aho hantu habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye, abantu batanu barakomereka.
Ikamyo yagonze yari itwawe n’uwitwa Rutagengwa Cassien yerekezaga i Bugesera ni yo bivugwa ko yataye inzira yayo igonga indi modoka ya Daihatsu yari itwawe n’uwitwa Irafasha Patrick wavaga i Bugesera yerekeza i Gahanga.
Imodoka zombi zangiritse, hakomereka abantu batanu bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kacyiru.
SSP Ndushabandi yibukije abashoferi kwitwararika, gukurikiza ibyapa biri ku muhanda bibayobora no kwirinda gutwara imodoka bafite umunaniro kuko nk’iyo mpanuka yabaye saa moya za mu gitondo ishobora kuba ngo yaturutse ku kuba imodoka yagonze yari yaraye igenda.
Ohereza igitekerezo
|
UWO MUGORE IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Uwomubyeyi aruhukire mumahoro kd Umuvugizi wa Police wasabye Abashoferi kugenda neza kd bitwararitse yakoze Murakoze kd abakomeretse nabo Tubasabiye gukira