Uwatemye inka 12 ngo yashakaga kwica nyirazo
Karabayinga Jacques w’imyaka 39 utuye mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo kwica inka 10 agakomeretsa bikabije izindi ebyiri azitemaguye, icyakora ngo yari agambiriye kwica nyirazo.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane taliki 28 Werurwe 2019 n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Imbere y’ibitangazamakuru bitandukanye, Karabayinga Jacques yiyemereye ko yishe izo nka mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki 23 Werurwe 2019 mu Karere ka Nyabihu, maze agahita asubira mu nkambi i Karongi icyakora yahakanye ko yashakaga kwica nyirazo.
Yagize ati “Ahagana mu ma saa mbili n’igice z’ijoro, nagiye mu kabari ngura amacupa ya warage abiri, ndayagotomera ndangije ngura umuhoro njya mu rwuri mu ishyamba aho izo nka zari ziri maze ndazitemagura.”
Karabayinga abajijwe niba yarifashije mu gutemagura izo nka yavuze ko ari we ku giti cye wazitemye ntawe bafatanyije.
Impamvu ngo yafashe icyemezo cyo gutemagura izo nka, ngo ni uko mugenzi we yari yanze kumwitura kandi basanzwe bagabirana, bityo biza no kuvamo amakimbirane yatangiye muri Kanama umwaka ushize wa 2018.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste avuga ko ayo makimbirane bakiri kuyakoraho iperereza gusa ko hari abaturage bemeza ko yashakaga kwica uwitwa Ndabarinze.
Yagize ati “Twafashe abashumba 16, bagiye baduha amakuru dushakamo uwaba ari inyuma yo gutema izi nka, abaturage baduhaye amakuru ko bari bafitanye amakimbirane kandi ko Karabayinga yashakaga kwica Ndabarinze, ariko turacyakora iperereza.”
Uretse icyaha cyo kwica inka, Karabayinga akurikiranyweho no gukoresha ibyangombwa mpimbano kuko amazina akoresha ku ndagamuntu atandukanye n’ayanditse ku ndangampunzi, akaba anafite ind
angamuntu kandi ari impunzi.
Umuvugizi wa RIB yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa nk’ibi byubunyamaswa, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kuko aho gusana imitima, bikomeretsa imitima.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo se hari impunzi y’inkongomani idafite indangamuntu y’i Rwanda? Bazihawe na nde?
UWOMUGABO MUMUKADIRE URUMUKWIYE