Yasabwe kwemera ko ari intasi, umusirikare w’u Rwanda cyangwa akajya muri RNC

Umunyarwanda witwa Mucyo Jean Claude uzwi ku izina rya Mandela amaze iminsi mike atashye mu Rwanda, nyuma y’uko yari amaze amezi atatu n’indi minsi afunzwe n’urwego rw’iperereza rwa Gisirikare muri Uganda, CMI(Chieftaincy of Military Intelligence).

Mucyo Jean Claude mbere yo gufungirwa muri Uganda yakoraga mu nzu itunganya umusatsi
Mucyo Jean Claude mbere yo gufungirwa muri Uganda yakoraga mu nzu itunganya umusatsi

Mucyo ni umusore w’Umunyarwanda ufite imyaka 28 y’amavuko. Avuga ko yabaga mu gihugu cya Uganda afite ibyangombwa bimwemerera kuhaba, akaba yakoraga akazi ko gucunga umutungo w’inzu bogosheramo (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kampala.

Yafashwe ari ku mugoroba ava ku kazi afatanwa n’abo yakoreraga b’Abanyarwanda. Kuri uwo mugoroba, ngo bambitswe amapingu bajyanwa gufungirwa ku cyicaro cya CMI.

Aganira n’itangazamakuru, Mucyo yagize ati “Mu gihe najyaga gukoreshwa ibazwa, naratangaye ubwo nabazwaga mu kinyarwanda, kuko twumvikanaga mu rurimi bakansaba kwemera ko nkorera Leta y’ u Rwanda ubutasi cyangwa ndi umusirikare.”

“Bagezeho bampa andi mahitamo, yari uburyo bitaga ko ari bwiza, ngo njye gukorera umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Nababwiye ko ndamutse nshatse kujya mu gisirikare nataha nkagikorera iwacu.”

Iminsi Mucyo yamaze afunzwe n’urwego rw’iperereza rwa gisirikare avuga ko yakorerwaga iyicarubozo, ku buryo uwamubazaga wese w’umusirikare yamubwiraga ngo navuge ubwoko bwe.

Ati “Nashyizwe mu mazi akonje, ndetse undi nahasanze bamukubitishaga amashanyarazi avuye muri ayo mazi. Bambazaga niba ndi umuhutu cyangwa umututsi, nkahakana mvuga ko mu Rwanda nta moko tugira,ubwo ngakubitwa. Nyuma umwe abwira mugenzi we ngo ese ntabona ko ari umututsi? Baganiraga mu giswahili”.

Abanyarwanda baba kimwe n’abakorera muri Uganda bakomeje kugaragaza ko bene ibi bibazo bikibabangamiye kuko nibura buri munsi ngo hafatwa Umunyarwanda agafungwa bamubwira ko ari umukozi(intasi) y’u Rwanda.

Mucyo avuga ko aho yari afungiye hari Abanyarwanda bari bahamaze igihe kirekire bahafungiye. Uburyo bwo kuba uhafungiye yahava ngo ni ukwemera ko ajya gukorana n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC, kuko abari babafunze ngo bababwiraga ko babibafashamo.

Mucyo wageze mu Rwanda tariki 06 Mata 2019 avuga ko aho bari bafungiye bafatwaga nabi bagakorerwa iyicarubozo, kuko bashyirwaga mu mazi akonje hanyuma bagakubitishwa amashanyarazi. Aho yari afungiye ngo yahasize Abanyarwanda bagera kuri 80. Avuga kandi ko hari n’abavaga aho bari bafungiye mu gihe cya saa cyenda z’ijoro bakerekeza mu ngabo za RNC babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri niyihagane iyumuntu atarafugwa ntabayariyeneza ubugabo

orivier yanditse ku itariki ya: 22-04-2019  →  Musubize

yooooo mushutiwange mandera nukuri polesana kbsa imana nishimweyo yakurinze ukahavamahoro

furaha yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Ubwo se uyobewe ubwoko bwawe wenda butaracika

Rukundo yanditse ku itariki ya: 14-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka