I Nyagatare umugore yatemye undi aramukomeretsa bikomeye

Nyiraminani Jane w’imyaka 30 atemye Mukantwari Annualite aramukomeretsa bikomeye.

Muhire Filippe ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Mirama ya 2 avuga ko byabaye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri uyu wa 24 Mata.

Muhire avuga ko Mukantwari yatemaguwe amaguru no mu nda ariko icyo bapfuye kikaba kitazwi.

Ati "Icyo bapfuye ntabwo kizwi rwose ariko yamutemaguye bikabije."

Muhire Filippe avuga ko Mukantwari Annualite yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare naho Nyiraminani Jane ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Ibi bije bikurikira uwitwa Rubuti Francois w’imyaka 52 y’amavuko wo mu mudugudu wa Mashaka akagari ka Rutare umurenge wa Rwempasha mu gitondo saa kumi n’imwe ’igice z’igitondo kuwa 23 Mata 2019 watemye Mukashyaka Beatrice umuturanyi we.

Karenzi Cassien umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rutare avuga ko ntacyo bapfaga uretse kuba Rubuti yari amaze icyumweru yigunze.

Akimara kumutema ngo nawe yahise yikata umuhogo ariko ntiyapfa.

Mukashyaka Beatrice ubu akaba avurirwa mu bitaro bya CHUK.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka