Umwe mu basore bane bagejejwe ku mupaka wa Cyanika ku mugoroba wo ku itariki 26 Gashyantare 2019, avuga ko yamaze kuzinukwa icyo gihugu ngo ku buryo n’iyo inzira ijya mu ijuru yaba ariho inyura atayinyuramo.
Umushoferi w’imyaka 39 y’amavuko wari utwaye imodoka Daihatsu RAD 264G yafashwe akekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi (10 000frw) ayaha umupolisi wari umufashe atubahirije amwe mu mategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 26 Gashyantare2019, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo n’umugore bakekwaho gucuruza urumogi bakanarukwirakwiza mu bantu batandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, no kwirinda abashaka kubayobya babavana mu nzira y’iterambere.
Abavandimwe babiri bakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda, bahunze icyo gihugu nyuma yo kugabwaho igitero n’abashinzwe umutekano babasaka imbunda, ku bw’amahirwe bagasanga uwo bashakaga adahari.
Polisi y’igihugu iratangaza ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru gihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga(MINAFFET) ivuga ko guhohoterwa kw’Abanyarwanda muri Uganda birimo kwica amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC).
Umugabo n’umubyeyi we baravuga ko igisirikare cya Uganda n’umutwe wa Kayumba Nyamwasa(RNC) bafatanyije gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubacuza utwabo.
Brig. Gen. Eugène Nkubito, uyobora ingabo mu ntara y’amajyaruguru, arasaba abaturage bo mu murenge wa Kinyababa kwirinda uwaza abarangaza, abazanaho ibihuha by’intambara, ababwira ko uzibeshya akaza kurasa abanyarwanda akwiye kuza yiyemeje kwakira ibyo ingabo z’u Rwanda zizamukorera.
Polisi y’igihugu irasaba abanyamaguru bambukira umuhanda ahari ‘Feux rouge’ kubahiriza itara ribemerera cyangwa ribabuza kwambuka umuhanda kuko bibarinda impanuka.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli kuri uyu wa mbere tariki 18 Gashyantare 2019 yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru 29 biga muri Tanzaniya mu ishuri rya gisirikare, ngo barusheho gusobanukirwa n’ibibazo mu by’umutekano byugarije akarere.
Umugabo n’umugore we batuye mu mudugudu wa Mubuga, akagali ka Gasharu, umurenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga bari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwica abana babo babiri bari bamaze ukwezi kumwe bavutse.
Polisi y’Igihugu yerekanye umugabo n’umugore bafatanywe urumogi mu Mujyi wa Kigali ku wa gatanu tariki 15 Gashyantare 2018, umwe akaba yarutundaga undi arucuruza.
Abantu babiri bitabye Imana, abandi 13 bakomerekera mu mpanuka yaturutse ku modoka ebyiri zagonganye.
Ikamyo yo muri Tanzaniya yavaga i Kigali yerekeza i Huye, mu masaa kumi n’imwe n’igice zo ku wa 14 Gashyantare 2019 yagwiriye abantu barimo abana bo mu Murenge wa Kinazi bavaga ku ishuri.
Mu gihe Leta y’u Rwanda irimo guhiga bukware abantu babarirwa muri 700 bayambuye amafaranga agera muri miliyari zirindwi (7,000,000,000FRW), icukumbura ryakozwe na Kigali Today ryasanze abenshi muri abo ari abakoze ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ivuga ko inzego zose z’igihugu zifite ubushobozi bwo gutabara abashobora gukomeretswa n’impanuka z’indege zigenda mu Rwanda.
Abantu babiri bo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Mukungu mu Mudugudu wa Uwurunazi bitabye Imana bivugwa ko bishwe n’inkuba.
Mutabazi James wacuruje akananywa ibiyobyabwenge avuga ko yahunze umupolisi ku muhanda akisanga yigemuye kuri sitasiyo ya Polisi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 06 Gashyantare 2019 ku mupaka wa Cyanika ku ruhande rw’u Rwanda hinjiye Abanyarwanda barindwi birukanywe n’igihugu cya Uganda nyuma yo gufungwa na Polisi ya Uganda.
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019, Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahuye n’abasirikare bakuru 1000, mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye I Gako mu karere ka Bugesera.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 16 babarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, bahita baba aba ofisiye bato (Junior officers).
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko ibyaha bikorerwa ku mugabane wa Afurika bigira ingaruka ku bukungu bwayo no ku baturage b’inzirakarengane.
Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda ‘Democratic Party’, rirasaba leta guhagarika itotezwa rikomeje gukorerwa abanyarwanda bagenda muri Uganda ndetse no kurekura abari muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019, i Kigali hatangiye inama y’iminsi ibiri y’inzego nkuru z’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), irebera hamwe uko umutekano wifashe mu karere ikazibanda ahanini ku birebana no guhangana n’iterabwoba.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi avuga ko kuba umuntu yaradekaraye bidasimbura icyangombwa cyemeza ko imodoka yakoresheje isuzuma kizwi nka (Contrôle technique) kuko ntacyo aba afite.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama 2019 harimo amateka yemejwe harimo iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 ba Polisi y’u Rwanda; n’iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato 3767 ba Polisi y’u Rwanda.
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Abanyarwanda babiri barimo Potien Kayihura, umuturage wo mu Mudugudu wa Gahunga mu Kagari Gafumba ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, wari utunzwe no guhinga no kwikorera imizigo muri Uganda ariko akaza gutungurwa no gutabwa muri yombi ashinjwa (…)
Amacumbi agizwe n’ibyumba bitatu mu rwunge rw’amashuri rwa Kibogora, GSFAK (Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora) riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine n’igice z’amanywa ku wa gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 hangirika ibikoresho by’abanyeshuri basaga (…)