Nyagatare: Bamennye ibiyobyabwenge bya miliyoni zisaga 32 Frw

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare hemenewe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’ebyiri n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu n’umunani n’amafaranga mirongo itanu (32,538,050 Frw) byafashwe mu mezi atatu ashize.

DPC n'abahagarariye urubyiruko bamena ibiyobyabwenge
DPC n’abahagarariye urubyiruko bamena ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa Polisi, sitasiyo ya Nyagatare, SSP Pierre Tebuka, avuga ko benshi mu bafatirwa mu icuruzwa rw’ibiyobyabwenge ari urubyiruko kenshi rwacikirije amashuri.

Avuga ko hari n’ibindi binyobwa bizwi nka kambuca ( biba ari imitobe) ariko bigakoreshwa ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi.

Ati “Hambere Mirama hariya twasanze umuntu ukora Cambuca avangamo ifumbire yo mu buhinzi, ni yo mpamvu bihora bibira. Aho twabibitse imbeba zariyeho zarapfuye bivuze ko n’ababinywa ni uko bazapfa.”

SSP Tebuka asaba urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ibyaha nk’inda zitateguwe, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Bimwe byamenwe ibindi biratwikwa
Bimwe byamenwe ibindi biratwikwa

Yemeza ko ababinywa nta terambere bageraho kimwe n’ababyinjiza mu gihugu kuko uretse kwikururira igifungo, ngo iyo bafashwe n’amafaranga babishoyemo barayahomba.

Agira ati “ Ntabwo wanywa Kanyanga ngo utekereze icyakugirira akamaro, muzi ko agashashi kamwe ka Zebra karimo Mutzig zirindwi, unyweye dutatu urumva uba urengeje ikaziye ya Mutzig, mubivemo birica.”

Yabitangaje ku wa 29 Werurwe 2019 ubwo yifatanyaga n’urubyiruko mu kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 32.

Mu biyobyabwenge byamenywe harimo amapaki 2052 y’ibinini bya Coartem zaturutse muri Uganda n’amacupa 3382 ya Cambuca.

Mu byangijwe harimo n'ibinini bya Coartem zaturutse muri Uganda
Mu byangijwe harimo n’ibinini bya Coartem zaturutse muri Uganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibiyobyabwenge niyo Business ya mbere ku isi,nyuma y’Ubusambanyi no gucuruza Intwaro.Nta gihugu na kimwe gishobora gutsinda intambara y’Ibiyobyabwenge.Amerika ikoresha Billions USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi yose,cyanecyane muli Colombia na Afghanistan,ariko yananiwe gutsinda urwo rugamba.Igisubizo k’ibibazo byose isi ifite,tugisanga muli Daniel 2:44,havuga ko ku Munsi w’Imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo,no muli Imigani 2:21,22 havuga ko kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abanyabyaha bose,igasigaza abantu bayumvira gusa.Noneho isi ikaba Paradizo.

gatare yanditse ku itariki ya: 30-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka