Nyabihu: Uwarokotse Jenoside yatemewe inka 11

Ndabarinze Kabera wo mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu, mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 werurwe 2019 yatemewe inka n’abantu bataramenyekana.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyabihu buvuga ko buhangayikisijwe n’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwibasira abarokotse Jenoside mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inka 11 Ndabarinze Kabera yari atunze zose zatemwe ibitsi zishyirwa hasi, kandi umunani muri zo zishobora gupfa kubera ibikomere, Juru Anastase umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu avuga ko biteye inkeke kuko byerekana ko ababikoze bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Mbihuje n’iminsi Abanyarwanda tugiye kujyamo yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ababikoze si impanuka, ahubwo ni ukugira ngo bagaragaze ko bagikomeye ku mugambi wabo, uwabikoze Jenoside iracyamurimo, ibyo yakoze bigaragaza ko n’umuntu yamwica, bigaragaza ko bagifite ingangabitekerezo yayo no kugambirira kwangiza.”

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga, mu nka 11 zitemwe inka icyenda ntizishobora kuvuzwa kuko bagiye bazica imitsi y’amaguru y’inyuma.

Abazitemaguye bazisanze mu ishyamba rya pinusi ahitwa mu Kinyantozi aho Kabera yari yazishyize kuri uwo mugoroba, yagaruka kuzireba mu gitondo agasanga zatemwe.

Nubwo ntawe uremezwa ko yagize uruhare muri iki gikorwa, ubugenzacyaha bwatangiye iperereza hakaba hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bakekwa batangiye kubazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ababa bantu ni ibikoko. Ni ibiburabwenge. Ni abacanyi. Amazina mabi yose washaka wayabaha. Koko? Ugatema inyamanswa itagize icyo igutwara? Itazi kuvuga? Ubwo se ko witeranije n’IMANA n’Abantu, ku munsi w’imperuka uzagana he? Ko uzasanga na yanka watemye igucira urubanza? Niba udashobra no gusaba imbabazi z’ibyo wakoze 94, ntanubwo wafunga ingabitekerezo yawe? Ubu se izinka koko uzihoye iki,zari zigutwaye iki? Ejo cyangwa ejobundi, abaturage, inshuti n’abavandimwe ko bazamushumbusha, bakamuha n’iziruta izo watemye, uzerekeza he? Icyo cyaha uzagisazana, umva ko mwihana? Kwararika amatungo? Ntasoni? Iki ni icyaha cy’iterabwoba n’urukozasoni. Hakazamo nyine n’ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi. Abo mwafashe mubabaze neza, uko byagenda kwose, nt’amahoro bateze .

GGG yanditse ku itariki ya: 27-03-2019  →  Musubize

Ibi bintu byo kwangiza imitungo y’abarokotse Jenoside biba buri gihe iyo twitegura kwibuka ni ikimenyetso cy’uko bamwe mu bakoze Jenoside bagifite uwo mugambi. Ni warning baba batanga. Leta sinzi icyo yakora ngo ibi bintu bikumirwe. Gutema ziriya nka ni nk’uko yakabonye nyirazo akamutema. Uretse ko n’ubundi asa nk’aho yamutemye: Gukenesha umuntu utifuza ko abaho nabyo ni kimwe mu biranga Jenoside. Hakorwe iperereza ryimbitse RIB ifate uriya mugizi wa nabi kandi azahanwe by’intangarugero

Isaac yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Nukuri ibi bikorwa ntibikwiye abanyarwanda turebye aho igihugu kigeze. Gusa hari abasebya societe yacu ibigwari mumuryango ntibibura nibamenyekana bazahanwe bigaragara

MUHINDURANSHURO J.Bosco yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Ibi biba birenze abanyarwanda bagomba kumenya ko umugome adahinduka apfana ubugome bwe;kandi umwanzi ntawe umuyoberwa abo ni abashinyaguzi ;bazapfa rubi ;gutema inka waratemye abantu umwicanyi ahora muri we ari umwicanyi,Abaturindira umutekano rwose abo bantu bafatwe bamenyekane ;kuko ntago ari ubwa mbere bashinyaguye badafashwe byaba ari agahinda kazakomeza kuko ni ubundi bakomeza ubunyamaswa bwabo bafatwe rwose

Angelique yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Abakora ibi ni uko baba babuze uko bica nyiri inka si ikindi babikorera, gusa bazirikane ko ababikoze byabagarutse cyane kandi umuti ubivura ntiwabuze nabo bazawuhabwa.

Munezero yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Ibi babikora bibwirako ntawubabona ariko ndakurahira izina ry,imana ko ntawukora ibi ngo yisazire ntakibuza bazabona ibirenzeho

MULISA Eugene yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka