Ndego: Umuyaga wasenye ibyumba bitanu by’amashuri hakomereka n’abana

Mu murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, umuyaga udasanzwe wasanze abana mu ishuri bakora ibizamini utwara ibisenge by’amashuri, abana batanu barakomereka.

Hifashishijwe umumotari mu kujyana abana bakomeretse kwa muganga
Hifashishijwe umumotari mu kujyana abana bakomeretse kwa muganga

Karuranga Leon, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, yatangarije Kigali Today ko uwo muyaga udasanzwe watunguranye ubwo abana bari mu mashuri ku wa mbere tariki 25 Werurwe 2019, ubasenyeraho ibyumba bitanu, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Yagize ati “Ni umuyaga waduteye abana bari mu ishuri, ubasamburiraho amashuri, ibisenge biraguruka, batanu barakomereka, bane bagezwa mu kigo nderabuzima, umwe wari wakomeretse cyane tumugeza mu bitaro bya Rwinkwavu kubera ko igiti cyari cyamuguye mu gatuza.”

Karuranga yavuze ko abana bane batari bakomeretse cyane kuko banagarutse mu bizamini, ndetse n’uwo woherejwe mu bitaro akaba ameze neza.

Uwo muyobozi w’Umurenge wa Ndego yavuze ko mu byumba bitanu byasambutse, bitatu muri byo byari bishaje cyane, aho amabati asaga ijana yangiritse ku buryo atakongera kugira icyo akoreshwa.

Bamwe mu bana bari mu ishuri bakomeretse
Bamwe mu bana bari mu ishuri bakomeretse

Ngo kubara agaciro k’ibyangiritse biracyakorwa n’impuguke zibishinzwe, yongeraho ko biteguye kubaka vuba ibyo byumba by’amashuri, kugira ngo abana babone aho bigira mu bihembwe bitaha.

Nyuma y’uko ngo ibyo byumba bisenyutse, mu rwego rwo gufasha abana gusoza amasomo y’igihembwe cya mbere, habayeho gutizanya ibyumba by’amashuri aho abana bamwe basohoka mu bizamini hakinjiramo abandi.

Uretse ibyumba by’amashuri byasambutse, hari igikoni cy’umuturage umwe na cyo cyasambutse,hasambuka kandi n’urusengero igice kimwe mu buryo budakabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka