Umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete Imtiaz Enterprises, Imtiaz Hussain, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu birya ibirayi cyane ku isi bityo iyi sosiyete ikaba igiye kuzana ubwoko bugezweho mu Rwanda.
Abarozi bo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Gakenke bashyizeho ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo bakemura ikibazo cy’amafaranga yo kuvuza inka.
Inzobere mu bworozi bw’inzuki ziratangaza ko habonetse indwara yitwa varroa mu nzuki zo mu Rwanda ku buryo ngo hatagize igikorwa nta ruyuki rwaba rukibarizwa mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri.
Abahinzi bo mu karere ka Nyanza barishimira ibikorwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibakorera mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibirayi ndetse no kubona indyo yuzuye.
Abacuruza ifumbire nyongeramusaruro barasabwa kuba intangarugero mu bahinzi bashyiraho imirima y’ikitegererezo, ndetse bakanongera serivisi nziza bageneraga abaguzi bakora mu bikorwa by’ubuhinzi.
Enterprise Urwibutso irateganya gutanga ingemwe z’imizabibu ku baturage ba Rulindo bifuza kuyihinga kuko byagaragaye ko ubuhinzi bwayo bushoboka mu Rwanda.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, aganira n’abanyamakuru tariki 13/12/2011, yasobanuye uburyo gahunda ya Girinka Munyarwanda ikorwa; by’umwihariko kubona inka binyuze mu ma banki.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arashima uburyo gahunda Leta yo guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe igenda itanga umusaruro kandi ikaba iri no guteza imbere abaturage bibumbiye mu makoperative.
Kuva aho muri Gisagara batangiye guhinga ibihingwa byatoranyijwe ndetse bigaterwa ku buryo bwategetswe, abahatuye barabona ko ikibazo cy’inzara kizaba kitakivugwa mu minsi mike iri imbere.
Abahanga mu bya siyansi b’umuryango w’abibumye baratangaza ko indwara iri kwibasira igihingwa k’imyumbati muri Afrika ishobora kuva mo icyorezo.
Nyuma yo kubona ko igihingwa cy’ibireti kigenda kirushaho gucika mu turere gihingwamo, kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ishyirahamwe SOPYRWA biyemeje kongera guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda.
Benshi mu batuye mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, ntibarumva bihagije akamaro ko guhuza ubutaka mu rwego rwo guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe muri ako karere.
SABMiller, uruganda rukomeye muri Afrika y’amajyepfo rukora ibinyobwa bitandukanye rwashyize ahagaragra inzoga igurishwa ikoze mu myumbati yitwa Impala.
Ikigereranyo cyakozwe n’umuryango Action Aid ndetse na IPAR(Institute of Policy Analysis and Research) kigaragaza ko U Rwanda rugenda rurushaho kwivana mu bihe by’inzara uko imyaka igenda isimburana. Mu mwaka wa 2005 inzara yari ku gipimo cya 25,4%,mu mwaka wa 2009 yari igeze kuri 23,5% naho mu mwaka wa 2011 igipimo cyiri (…)
Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera baravuga ko kuri ubu nta nzara ikirangwa mu karere kabo nk’uko byahoze mu myaka ishize, ahubwo ubu nabo bagaburira ibindi bice by’igihugu.
Ibihingwa bya kawa n’icyayi nibyo bihingwa bibiri by’ingenzi byoherezwa mu mahanga. 99% by’umusaruro w’ibyo bihingwa woherezwa ku masoko yo hanze.
Nk’uko bitangazwa na Twahirwa Antoine ushinzwe iteganyagihe muri Service y’ubumenyi bw’ikirere, iki gihembwe cy’ihinga cya 2012 A kizarangwa n’imvura ihagije mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Kuva mu mwaka 2004 nibwo bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Rwamagana batangiye guhinga ibihingwa nka Macadamia na Jatrofa.Moringa yo bavuga ko bayihinze mbere yaho nk’uko Mutibagirana Evariste wahinze Macadamia na Moringa abivuga. Abhinga ibi bihingwa biganje mu murenge wa Karenge n’icyahoze ari Bicumbi ubu habaye akarere (…)
Mumuco nyarwanda kugabirana inka byahozeho ni muri urwo rwego hagamijwe gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene no kubana neza bagabirana inka, mumwaka w’2006 hatangijwe gahunda ya gira inka munyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburikay’uRwanda Paul KAGAME.