Gatsibo: ikibazo cy’isuri cyavuyemo igisubizo

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’akarere ka Gatsibo, Habarurema Isae, atangaza ko icyari ikibazo cy’isuri ubu cyamaze kuba igisubizo kuko amazi ava ku misozi azajya akoreshwa mu kuhira imyaka ku misozi mu gihe cy’izuba.

Habarurema avuga ko amwe mu mazi yajyaga atwara ubutaka ubu azagenerwa inzira iyaganisha aho abikwa akazajya akoreshwa mu gihe cy’izuba mu kuvomera imyaka. Ibi bizaba igisubizo cyo guhinga ibihe byose abaturage batikanga igihe cy’izuba uko byahoze ndetse bikongera n’umusaruro uva mu buhinzi. Ubu mu murenge wa Gatsibo hari ingemwe z’ibiti 164 770 zizaterwa ku materasi.

Bumwe mu butaka bwari bwarangijwe n'isuri busigaye butanga umusaruro ushimishije.
Bumwe mu butaka bwari bwarangijwe n’isuri busigaye butanga umusaruro ushimishije.

Abaturage bashima ko hamwe mu hitaweho ari ahantu hari hatakiva umusaruro ariko ubu hatangiye kwera ku buryo bushimishije. Nubwo hamaze gutunganywa hegitare 310, hegitare 90 nizo zimaze guhingwa; ubuyobozi bw’akarere bukaba busaba gufashwa gutunganya ubundi buso bwahingwaho muri ako karere maze abaturage bagashobora kwihaza ku musaruro uva mu buhinzi.

Igikorwa cyo kubungabunga ubutaka no kurwanya isuri mu karere ka Gatsibo cyakemuwe cyane cyane no guca amaterasi ku misozi ihanamye bituma isuri idatwara ubutaka. Ikindi cyabaye igisubizo ni uko henshi ku materasi akorwa ubu hagiye haterwa ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka kandi byose bigatanga umusaruro. Ibiti bivangwa n’imyaka bigaburirwa amatungo bikongera umusaruro w’amata.

Akarere ka Gatsibo kari mu turere tugira igihe gito cy’imvura ibyo bigatuma abaturage badashobora kweza uko bikwiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cy’imvura nke, cyagombye na none gushakirwa umuti mu gutera ibiti bisimbura ibyatemwe mu gihe abantu batuzwaga mu cyahoze ari Pariki y’Akagera. Ikindi kandi nta musozi n’umwe ugombye gusigara utariho ishyamba, bikaba ngombwa ko anabungabungwa bihagije. Muri ako karere haracyari imisozi yambaye ubusa ikwiye gufatirwa ingamba. Inzuri zidateyemo ibiti na zo zikaba ikindi kibazo. Bakwiye kandi gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti byera imbuto ziribwa mu midugudu no ku mihanda kandi bigafatwa neza.

René Anthère yanditse ku itariki ya: 28-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka