Uruganda AAI ruzanye imiti mishya y’ibihingwa n’amatungo mu Rwanda

Tariki 13/01/2012, abacuruzi b’imiti y’ibihingwa n’iy’amatungo mu Rwanda bakoze amahugurwa yerekeranye n’imiti mishya izanywe ku isoko mu Rwanda n’uruganda rwo muri Singapore.

Muri iyo miti harimo ikaze kurusha isanzwe ku isoko ry’u Rwanda cyane cyane ivura indwara zifata inyanya n’ibirayi.

Lawrence C.K Chan nyiri uruganda rwa Asiatic Agricultural Industries (AAI) ruzanye iyo imiti, yatangarije Kigalitoday.com ati: “Tumaze imyaka 40 dukora imiti y’ibihingwa n’amatungo, inkingi nyamukuru ituranga ni ugukora imiti ifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru”.

Lawrence yasobanuye ko mbere yo gukora iyo miti babanza gukora ubushakashatsi bitewe n’ibice by’isi iyo miti izakoreshwamo.

Yabisobanuye muri aya magambo: "Ibihugu biratandukanye kubera aho biherereye k’umubumbe w’Isi; hamwe harakonja cyane ahandi hagashyuha cyane. Imiti yacu ikorwa ku buryo ibasha ubushyuhe n’ubukonge ntakiyihindutseho.

Dr. Karasira Anicet, umuyobozi wa sosiyete y’ibijyanye n’ubuhinzi bworozi yo mu Rwanda “Business Management Consults Ltd,” yatangaje ko imiti ya mbere y’uru ruganda yageze mu Rwanda yakunzwe cyane n’abahinzi borozi, bityo bakaba baratumije indi.

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ikibazo cy’igiciro cy’iyi miti kiri hejuru basaba ko cyagabanurwa.

Lawrence yabasobanuriye ko banagerageza gushyiraho ibiciro bibereye abakoze umuti n’abawugura. Yavuze ko imiti ihenda kubera ko iba yakoranywe ubuhanga kuko ica udukoko mu myaka burundu.

Ku kibazo cy’impaka ziriho muri iyi minsi ku ikoreshwa ry’imiti mva ruganda cyangwa kugarukira ubuhinzi gakondo, Lawrence yatangaje ko AAI igerageza guhagarara hagati muri izo mpaka. Yavuze ko bifuza ko imiti mva ruganda yajya ikoreshwa ku buryo buringaniye aho icyenewe gusa.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka