Kayonza: Heifer International yoroje abaturage 20 bo mu mudugudu wa Nyagatovu

Inka 20 zahawe abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza tariki 22/02/2012. Izi nka zatanzwe n’umuryango Heifer International zije zisanga izindi 15 uyu muryango uherutse gutanga muri uyu mudugudu.

Umukozi wa Heifer International, Dr Kayumba Charles, yavuze ko koroza abaturage bo mu mudugudu wa Nyagatovu biri muri gahunda yo kubafasha kuva mu bukene. Yanavuze ko abo baturage bagaragaza ubushake bwo kwivana mu bukene kuko izindi nka bahawe mbere bazifashe neza.

Abaturage bahawe inka bavuze ko zizabafasha muri byinshi nko kubona ifumbire ndetse no gucana. Imiryango 19 itunze inka muri uyu mudugudu ikoresha ingufu za biogas.

Inka zahawe abaturage bo mu mudugudu wa Nyagatovu
Inka zahawe abaturage bo mu mudugudu wa Nyagatovu

Umwe mu bahawe inka uwo munsi yagize ati “Tugiye kubona biogas, bamwe twari tutarayubakisha kubera ko tutagiraga inka, ariko ubu natwe tugiye kuzazubakisha”.

Abaturage bahawe inka basabwe kugira umuco wo koroza bagenzi ba bo kugira ngo ibyiza bikomoka ku nka bahawe bizagere kuri buri muturage utuye mu mudugudu wa Nyagatovu ndetse no ku Banyarwanda bose muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka