Abarangije mu ishuri ry’abahinzi bo mu murima barasabwa kwegera bagenzi babo batize

Icyiciro cya mbere cy’abahinzi barangije mu ishuri rigamije guhugura abahinzi bo mu murima, barasabwa kwegera bagenzi babo batabonye ayo mahirwe kugira ngo babafashe kwiteza imbere.

Kuri uyu wa gatanu tariki 09/03/2012, nibwo iri shuri riherereye mu karere ka Bugesera ryasohoye icyiciro cyacyo cya mbere.

Dukuze Eugenie umwe mubafashamyumvire avuga ko iri atari ishuri nk’andi amenyerewe ahubwo ko ishuri ari umurima, umwalimu akaba ari igihingwa naho umunyeshuri akaba ari umuhinzi.

Ati: “Nyuma yo guca muri iri shuri umusaruro w’ibyo tweza wariyongereye ku buryo nk’abezaga ibigori mbere basaraga ibiro 50 none ubu barasarura ibiro 150, ibitoki aheraga igitoki cyapimaga ibiro 4 bareza igitoki gipima ibiro 80 ni 100”.

Uwo musaruro watewe nuko bagiye berekwa uburyo bwo gufumbira imyaka, gusasira ndetse no gukurikirana igihingwa kuva gitewe kuzageza gisaruwe, nk’uko Dukuze akomeza abivuga.

Ati: “Ibyo byiyongeraho ko duhinga igihingwa cyiberanye n’akarere ndetse tukanakoresha imiti gakondo kuko twabonye ko ihenduka kandi nta ningaruka ishobora kugira ku muntu”.

Umunyamabanga wa leta yerekwa umusaruro wezaubu n’uwezwaga mbere.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Ernest Ruzindaza, yasabye abashoboye kugera muri iri shuri kwegera abandi bahinzi maze nabo bakabafasha bityo intego u Rwanda zikagerwaho, aho umusaruro ukomoka ku buhinzi ugomba kwiyongeraho 8,5% buri mwaka.

Ati: “Uhinga neza niyegere uhinga nabi maze amufashe kuzamura umusaruro bityo amafaranga leta yatangaga mu iyamamaza buhinzi agabanuke ahubwo ajye mu bahinzi ubwabo nabo bakabasha kwiteza imbere”.

Yasabye abo bahinzi kandi gushaka isoko naho leta ikabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Iri shuri ry’abahinzi bo mu murima rikaba ryaratewe inkunga na Ambasade y’ububiligi mu Rwanda ibiyujije mu mushinga BTC aho yatanze miliyari 14 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Abahinzi bagera ku bihumbi 40 nibo bigishijwe mu ishuri ry’abahinzi bo mu murima naho abagera kuri 700 ni abarimu baryo bari mu gihugu hose.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka