BAD yishimiye imirimo yo gutunganya igishanga cya Rurambi

Ubuyobozi bwa banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) burashima imirimo yo gutunganya igishanga cya Rurambi butera inkunga kuko izakemura ikibazo cy’ibiribwa.

Ubwo basuraga icyo gishanga tariki 16/03/2012, umuyobozi wungirije wa BAD, Kamal El Kheshen, aherekejwe n’uhagarariye iyo banki mu Rwanda, Negatu Makonnen, bashimangiye ko u Rwanda rukomeje gutanga urugero rwiza mu gukoresha neza inkunga ruhabwa kandi ashima uruhare n’inyungu uyu mushinga uzagira ku iterambere ry’ubuhinzi n’akarere ka Bugesera muri rusange.

Imirimo yo gutunganya iki gishanga ni ukugicamo imihanda no gukingira isuri iturutse muri Nyabarongo ishobora kwinjira mu gice gihingwa izatwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 7; ikorwa n’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Bugesera (PADAB).

Abayobozi muri BAD bishimiye imirimo yo gutunganya igishanga cya Rurambi
Abayobozi muri BAD bishimiye imirimo yo gutunganya igishanga cya Rurambi

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, asanga uyu mushinga uzagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere kandi wazanye ibisubizo bitari bike ku baturage harimo kubaha akazi no kongera umusaruro.

Yamaze abaturage impungenge ko ntawuzeza ngo umusaruro we umupfire ubusa nk’uko bijya bivugwa ahandi kuko buzuje uruganda i Mayange rufite ubushobozi bwo kuzabyaza umusaruro umuceri wose bazajya baba bejeje.

Abaturage basaga ibihumbi 3400 bazaba babyaza umusaruro iki gishanga batoranyirijwe ku rwego rw’utugari hakurikijwe abadafite ubutaka n’abafite buto cyane; nk’uko bisobanurwa na Rwigema Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga. Bamwe muri abo baturage ubu bari mu karere ka Nyagatare aho barimo kwigishwa neza uburyo bugezweho bwo guhinga umuceri.

Ibikorwa byo gutunganya hegitari 1000 byatangiye Nyakanga 2010 biteganyijwe ko bizasoza muri Nzeri uyu mwaka. Hegitari 850 zizahingwaho umuceri naho 150 zisigaye zihingweho ibindi bihingwa cyane cyane imboga aho biteganyijwe ko umusaruro w’umuceri mu karere ka Bugesera uzava kuri toni 2500 ukagera ku bihumbi 7.

Igishanga cya Rurambi gifite hegitari 1000, kiri hagati y’imirenge ya Mwogo na Juru y’akarere ka Bugesera na Masaka yo mu karere ka Kicukiro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka