Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata avuga ko ubutaka buto Abanyarwanda bafite batabubyaza umusaruro nk’uko bikwiye. Arasaba abahinzi bo mu Karere ka Gakenke kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bavugurura urutoki kugira ngo babashe gukora ku ifaranga.
Umukozi ushinzwe umusaruro mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ufasha abaturage kurwanya ubukene binyujijwe mu makoperative wo muri APROJUMAP, avuga ko ibiti bibiri bya avoka byitaweho neza, mu gihe cy’umwaka bishobora kuvamo amafaranga agura inka.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abahinzi bo mu karere ka Burera gutunganya ubuhinzi bwabo, bahuza ubutaka kandi bibanda mu guhinga ibihingwa byatoranyijwe, badahinga ibyo kubatunga gusa ahubwo bahinga ibibaha amafaranga.
Umurama w’abana b’amafi wateye mu biyaga by’akarere ka Bugesera urimo gutanga umusaruro kuko watumye uwabonekaga warazamutse cyane. Mu mwaka ushize wa 2012 hasaruwe toni 126.4 kandi hari ikizere ko uyu musaruro uziyongera kubera ingamba zafashwe.
Ku bufatanye na Koreya y’Epfo, mu karere ka Nyamagabe hari gutunganywa ibyuzi bizororerwamo amafi bikazegurirwa abaturage mu rwego rwo kubafasha gutera imbere no kuzamura imibereho yabo.
Igihembwe cy’ihinga cya 2013 B cyatangirijwe ku gihingwa cy’ingano mu karere ka Nyabihu kubera ko muri aka karere hera ingano kandi zigatanga umusaruro ushimishije cyane; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana bakoresha umuhanda wa Gasiza-Busasamana, bavuga ko kutagira umuhanda mwiza biri mu bisubiza inyuma umusaruro w’ubuhinzi babona kuko kubona ababagurira bitaborohera niyo baje babahenda.
Umutwe w’Inkeragutabara muri Minisiteri y’ingabo z’igihugu kuwa 20/03/2013 wamurikiye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) urwuri rwa hegitari 100 watunganyije rukazajya rwororerwamo inka za gakondo.
Nyuma yo gukomorerwa ubucuruzi bw’inka, ikigo nyarwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba abatuye akarere ka Nyagatare gukomeza ingamba zari ziriho zo gukumira indwara y’uburenge.
Abahinze inanasi mu materasi barasaba uburengazira bwo kuzirandura, kuko zajemo uburwayi zikaba zidatanga umusaruro, bigatera abaturage gusonza. ariko ubuyobozi bw’umurenge ntiburabibemerera kuko bwemeza ko iyo ndwara ishobora kuvurwa.
Ministri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, arasaba inzego zose zifite ubuhinzi mu nshingano n’abandi bafite aho bahuriye nabwo kubushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda budahungabana cyane cyane ko ari ho bishingiye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bugiye kwihutisha igikorwa cyo kurwanya isuri, nyuma y’uko ako karere kari mu turere twagawe na minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, inama yagiranye na bamwe mu baminisitiri bagize guverinoma, ba guverineri b’intara, abayobozi b’uturere n’abayobozi b’ibigo (…)
Akarere ka Gatsibo kafashe icyemezo cyo kugurisha inka 56 ziturutse mu miryango 36 kugira ngo abaturage babone ikibatunga ndetse banabone ubushobozi bwo gusubiza abana mu mashuri.
Abahinzi b’urutoki mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona imibyare mishya y’insina kuko urutoki bari basanzwe bafite rwaciwe n’indwara ya Kirabiranya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwamaze gutegeka abagatuye kubyaza umusaruro amasambu bafite yari yarabaye ibisambu cyangwa bakayakodesha kubakeneye kuyahinga, kugira ngo umusaruro wera mu karere wiyongere.
Abatuye akarere ka Gisagara baremeranya n’ubuyobozi bwako ko ubuhinzi n’ubworozi nk’imirimo byonyine bitazateza akarere kabo imbere, ahubwo ko kuzana indi mishinga n’imirimo mishya aribyo bizabazanira iterambere.
Abajyanama b’ubuhinzi bo mu karere ka Bugesera, barasabwa gufasha abahinzi muri gahunda z’iyamamazabuhinzi kugirango umusaruro ubashe kuboneka ari mwinshi.
Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera buratangaza ko ikibazo cy’amazi cyakemutse ku baturage bajyaga muri Parike y’Akagera gushaka amazi yo gukoresha no kuhira inka zabo.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Karibata, aravuga ko icyemezo cyo kudahinga amasaha cyafashwe cyatekerejweho, kandi hagamijwe guharanira ko igihugu cyihaza mu biribwa, bityo kugisubiraho bikaba byaba ari ugusubira inyuma.
Mu Karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’ibitoko ku isoko kubera indwara ya Kirabiranya yatumye ibitoki bihagarikwa ku masoko hirindwa ko iyi ndwara yakomeza gukwirakwira.
Abaturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Ruhango, barashishikarizwa kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko ubw gakondo ntacyo bwabagezaho, nk’uko babisabwa n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB).
Bitewe n’ubukana bw’indwara y’ubutaka ku nka, mu karere ka Nyabihu bihaye gahunda yo gukingira iyi ndwara buri mwaka naho muri Gishwati by’umwihariko bikaba bikorwa 2 mu mwaka nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene abivuga.
Icyorezo cy’uburenge bwibasiye inka mu ntara y’Uburasirazuba, bigatuma zijya mu kato kamaze amezi arenga atatu, cyateje impaka hagati y’abayobozi zirangira bemeranyijwe gukemura ikibazo cy’iyo ndwara muri uku kwezi, no gukomorera abaturage mu kwezi gutaha kwa gatatu.
Abanyenganda bagura umusaruro wa kawa mu karere ka Rusizi baragawa ko baharanira ko inyungu zabo zagerwaho bigatuma batubahiriza ibiciro bya kawa by’umvukanyweho ku rwego rw’igihugu.
Imibavu ituruka mu Rwanda ngo irakunzwe ku masoko yo mu Bufaransa no mu Buyapani kandi no mu mamurikagurisha mpuzamahanga u Rwanda rwajyanyemo iyi mibavu, byagaragaye ko abashaka imibavu ikomoka mu Rwanda ari benshi bitewe n’ubwiza bwayo.
Abahinzi b’inanasi bahangayikishijwe n’uburwayi bwateye mu nanasi kuko bwagabanyije umusaruro ndetse n’uburyohe bukaba bwarahindutse. Ubu burwayi bwugarije akarere kose, burimo gukorerwa ubushakashatsi, ngo abahinzi bagirwe inama z’uko babyifatamo.
Nyuma yo kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kunoza ubuhinzi bw’umuceri ngo n’umusaruro uboneke ku isoko ari mwiza, ubu abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barahabwa n’imashini zigezweho zibagara umuceri.
Mukanyuzahayo Vestine utuye mu murenge wa Murama wiyemerera ko abana na virus itera SIDA yemeza ko yari asigaranye abasirikare b’umubiri batatu hanyuma nyuma yo kunywa amata y’ihene (amahenehene) ubu akaba ageze ku basirikare 1019.
Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) irashakisha uburyo abahinzi bo mu karere ka Gicumbi babona aho bagurisha umusaruro wabo w’ingano nyuma y’aho byagaragariye ko inganda zikora ibituruka ku ifaraini zitagura izo ngano bavuga ko zitavamo ifaraini nziza.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yafunguye ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda ry’ihuriro nyafurika rya za kaminuza rigamije guteza imbere ubuhinzi rizwi nka RUFORUM (Regional Universities Forum for Capacity Building in Agriculture).