Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umusaruro w’ubuhinzi bateganya kubona mu mwaka wa 2013 uzaba ari muke kuko havuye izuba ryinshi rigatuma imwe mu myaka abaturage bari barahinze yuma kandi itari yera.
Inka Singirankabo Meraneza yahawe muri gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2009 yabyaye inyana 3 mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi. Uyu musaza atuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu.
Ngo nubwo icyaro cy’akarere ka Muhanga ari kinini cyane kurusha umujyi kandi ubutaka bwako bukaba buteye nabi ndetse bushaje, hagiye gushakwa umuti w’ibyo bibazo harimo guca amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kwirinda isuri ndetse no guhuza ubutaka.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yageneye ishimwe umuryango ukorera mu Bwongereza witwa MSAADA kuko ukomeje gukora ibikorwa bikomeye mu guteza imbere ubworozi mu Rwanda.
Abaturage bo mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu bavuga ko bishimiye guhinga imbuto za pomme bari basanzwe babona mu isoko batazi ko zishobora kwera ku butaka bwabo.
Abahinzi b’imbuto zinyuranye mu turere twa Nyanza na Karongi batunguwe n’uko ngo burya hariho uburyo bwabafasha gusarura umusaruro wikubye inshuro nyinshi baramutse bahinduye imikorere gakondo benshi bakoresha mu buhinzi bwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abahinzi bose bo muri ako karere kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ku butaka buto bafite kuburyo ibihungwa byeraga kuri hegitari imwe biziyongera bikaba byinshi kurushaho.
Umuryango w’abagore b’abakirisitu (YWCA) ubifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) beretse abahinzi bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi uburyo bashobora gutubura imbuto y’ibijumba ku buryo bwihuse kandi bworoshye.
Intumwa zo mu ruganda FONTERRA zituruka muri Clinton Health Access Initiative yo mu gihugu cya New Zealand zasuye akarere ka Gicumbi mu rwego rwo kureba ahantu bakubaka uruganda rukora amata y’ifu mu Rwanda.
Gahunda yo kuhira imyaka niyo izakemura burundu ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro igihe izuba ryabaye ryinshi mu karere ka Nyagatare; nk’uko byagaragajwe mu nama njyanama idasanzwe yerekaniwemo gahunda y’iterambere ry’aka karere y’imyaka 5 no gusuzuma no kunononsora imihigo ya 2013- 2014.
Faustin Munyakazi, ukorera umwuga w’ubuvumvu mu nkengero za Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi, aratangaza ko amaze guteza imbere urugo rwe n’imibereho y’abarugize kubera uwo mwuga uzwi ku izina ry’ubuvumvu.
Inda ni udusimba tubamo amoko menshi atandukanywa n’amabara yazo. Harimo Aphis craccivora na Aphis Pomi.
Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imbuto y’ibishyimbo nshya ikungahaye ku ntungamubiri ndetse igatanga n’umusaruro uhagije ugereranyije n’ibindi bari basanzwe bahinga.
Abayobozi icyenda bo mu gihugu cya Malawi, tariki 05/06/2013, batangiye urugendo-shuri mu karere ka Kirehe aho bazamara iminsi ibiri basura amakoperative y’abahinzi, banareba uburyo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri ibyo bikorwa by’ubuhinzi.
Umunyarwanda Gafaranga Joseph wari hagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi IMBARAGA mu birori byo kwizihiza umunsi w’igihingwa cy’ibirayi mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) atangaza ko abahinzi muri ibyo bihugu barishimira icyo gihingwa kuberako cyera vuba kandi kikihanganira indwara ugereranyije ni igihingwa cy’imyumbati (…)
Itsinda ry’Abadepite batanu bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije basuye akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, kugira ngo birebereye ibibazo bididinza igikorwa cyo gutera inka intanga.
Aborozi bo mu mirenge y’akarere ka Rutsiro iherereye ku ishyamba rya Gishwati bavuga ko amafaranga 80 bahabwa kuri litiro y’amata ari macye cyane bagereranyije n’ingufu ubworozi bwabo bubasaba ndetse n’agaciro k’ifaranga muri iki gihe.
Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Ntende mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko igihe cy’izuba batabona umusaruro uhagije kuko umusaruro w’ubuhinzi uba muke cyane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buri kugenzura abororera inka mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bavugwaho kwigabiza inzuri za Leta nta wazibahaye rimwe na rimwe ndetse hakavukamo n’ubwumvikane bucye biturutse ku kugonganira kuri izo nzuri.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Mbonigaba Jean Jacques, avuga ko hagiye kuba impinduka mu bucuruzi bw’ifumbire mva ruganda isanzwe itumizwa hanze na Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).
Abahinzi b’urutoki kuri iki gihe bashishikarizwa guhinga ubwoko bw’ibitoki butanga umusaruro mwiza harimo ibyitwa FIA 17 na FIA 25.
Semwiza Jean Damascene, umuturage wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rango A, ho mu Karere ka Huye, yiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere, ndetse anareka ibindi yari asanzwe akora.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Musanze baravuga ko gukoresha imashini mu buhinzi bwabo bituma bakoresha amafaranga make, bikihutisha igikorwa ndetse bikanatuma umurima umera neza kuko imashini igera ku mu butaka kurusha amaboko y’abantu.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu mu ishuri rikuru ISAE Busogo ukomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo yakoze ubushakashatsi asanga imbuto y’amashu y’iwabo ishobora kungukira Abanyarwanda kurusha isanzwe ihingwa ino.
Nyuma y’igihe kirekire abahinga umuceri mu gishanga cy’Umukunguri, barya umuceri basekuye mu isekuru, kuri ubu hashize amezi abiri babonye uruganda ruwubatonorera, bakaba bishimiye ko batagitanga amafaranga yo kuwutonoza cyangwa ngo bawusekure.
Umwe mu bahinzi borozi bo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo witwa Ruzibiza Jean Claude aratangaza ko mu Rwanda bishoboka ko hahingwa igihingwa cya pome kuko nawe yatangiye kugihinga.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngoma amaterasi yaho yakozwe nabi kuko nta musaruro yabahaga, abaturage basabye akarere kuzagenzura neza uzafata isoko ryo kuyubaka kugirango batazongera kononerwa ubutaka.
Umusore witwa Pierre Canisius Dushimimana utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, atangaza ko guhinga ibihumyo bimuha amafaranga bikamufasha kwikenura nk’urubyiruko ruri kubaka ejo hazaza harwo.
Bamwe mu bazobereye mu kumenyekanisha ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, barerekana ko hari abakorera mu Rwanda bajya gushaka imyaka hanze y’igihugu kandi ihari kuko baba batamenye ko ihari ngo babe ariho bayigura.
Nyuma y’aho mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu, na Cyanzarwe na Busasamana mu karere ka Rubavu hagaragariye indwara y’uburenge ku nka, iyi mirenge yashyizwe mu kato.