U Rwanda ruzitabira inama nyafurika ku ishoramari mu buhinzi

U Rwanda rwatumiwe mu nama nyafurika ku ishoramari ku buhinzi izabera muri Ethiopia tariki 09/05/2012 ruzahagararirwa n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Biteganyijwe ko iyo nama izibanda ku kureshya abashoramari no guteza imbere ishoramari ry’abikorera mu bikorwa by’ubuhinzi ku mugabane wa Africa; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Iyo nama yo mu rwego rwo hejuru yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu The World Economic Forum (WEF) ku bufatanye bw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’umuryango nyafrica uharanira iterambere (NEPAD).

Biteganyijwe ko iyo nama izahuza abayobozi basaga 200 bazaba baturutse hirya no hino ku isi barimo abahagarariye za guverinoma n’abikorera, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, imiryango iharanira iterambere, ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi na za kaminuza kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ishoramari mu buhinzi muri Africa.

Ibihugu 7 by’Afurika bizitabira icyiciro kidasanzwe cy’iriya nama ni u Rwanda, Kenya, Tanzania, Ghana, Ethiopia, Mozambique na Burkina Faso. Inama iherutse ari nayo ya mbere yabereye Dar es Salaam muri Tanzania mu Gushyingo 2011 ihuza bamwe mu bahagarariye biriya bihugu birindwi.

Inama ya Dar es Salaam yari ifite intego yo gutangiza gahunda yo kureba aho ishoramari ry’abikorera rishoboka ku rwego rw’igihugu, bityo bakemeranya ku bikorwa bifatika byagombaga gukurikiraho.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka