Mu Rwanda bagiye guhinga igihingwa cya stevia gikorwamo isukari

Stevia, igihingwa gukorwamo isukari yifashinhwa n’abarwayi ba diyabete, cyigiye gutangira guhingwa mu Rwanda.

Mu karere ka Rulindo, harategurwa ingemwe ibihumbi 80 zizahingwa ku buso bwa hegitari imwe mu gishanga cya Yanza umurenge wa Ngoma.

Umuyobozi mukuru wa sosiyete Stevialife Ltd iri gukora ubu buhinzi, Irambona Bruce, atangaza ko ubu bari gukuza ingemwe ku buryo bitegura gutera izambere mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, agereranya iki gihingwa na zahabu akarere kabonye kuko kizafasha cyane mu guteza imbere abahinzi, kinarushaho guhesha agaciro umwuga wabo.

Igihingwa cya stevia gikorwamo isukari
Igihingwa cya stevia gikorwamo isukari

Iki gihingwa ngandurabukungu kigura hagati y’amadolari y’Amerika 125 na 145 ku kilo, kikaryohera inshuro 300 kurusha isukari isanzwe, gusa kikaba kidafite ibyitwa carbohydrates biboneka mu isukari isanzwe bitagwa neza abarwayi ba diyabete.

Sosiyete Stevialife irateganya kwigisha abahinzi iby’ubu buhinzi mu mwaka utaha; nk’uko Irambona Bruce umuyobozi w’iyi sosiyete yabisobanuye.

Irambona agira ati “turacyari mu byo gutubura imbuto, ndetse no guhinga ubuso bungana na hegitari 10 twemerewe n’akarere kugirango tunitegure ubuhinzi ku bundi buso bazaduha, ari nako duhugura abahinzi ibya stevia”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka