Cyungo: Guhinga mu materasi byatumye umusaruro wikuba inshuro zirenga icumi

Guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera cyane ku buryo wikubye inshuro zirenga icumi nk’uko abahinzi bahinga ingano n’ibirayi mu mirenge ya Cyungo na Rukozo muri Rulindo babyivugira.

Perezida wa koperative ihinga muri aya materasi, Murengerantwali Siridion, avuga ko haba ku birayi cyangwa se ku ngano, umusaruro wikubye inshuro zirenga icumi k’uwo babonaga mbere bitewe no guhinga mu materasi.

Murengerantwali asobanura ko mbere basaruraga ibiro 700 by’ibirayi kuri hegitari imwe ariko ubu bashobora kuhasarura toni zirindwi. Basaruraga toni ebyiri z’ingano kuri hegitari ariko ubu basarura iziri hejuru ya 20.

Kugira ngo barusheho kwihutisha imirimo maze babashe guhaza amasoko yo mu bice bitandukanye akenera ibihingwa bahinga, bifashisha imashini mu buhinzi bwabo. Ubu banatangiye gukoresha indogobe zibafasha mu bwikorezi. Indogobe imwe ishobora kwikorera ibiro 150.

Agoronome mu karere ka Rulindo, avuga ko guhinga mu materase bigirira abahinzi akamaro kenshi kuko amazi asigara mu murima ndetse bikanarwanya isuri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka