Ayo mafaranga yemejwe ku wa mbere tariki 28/02/2012 azafasha kurushaho kongera umusaruro ushingiye ku buhinzi bwo mu gishanga n’imusozi no kwinjiza abahinzi mu buhinzi busagurira isoko.
Muri iki cyiciro cya gatatu, hazibandwa mu kongera ubuso bw’ubutaka bwomu bishanga buvomerwa, gukoresha ubutaka neza, guteza imbere ibigo by’imari by’abaturage no kongera ubushobozi bw’abagenerwabikorwank’uko ikinyamakuru The East African cyabyanditse.
Biteganyijwe ko uwo mushinga w’icyiciro cya gatatu uzarangira hegitari 6000 zo mu gishanga zivomerwa, na hegitari ibihumbi 17 ku misozi zizaba zaratunganyijwe zitanga umusaruro ushingiye ku buhinzi busagurira isoko. Umubare w’abahinzi bahisemo gukoresha ubutaka neza imusozi no mu gishanga nawo uziyongera.
Ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu buhinzi zatumye ubukene bugabanuka ku kigereranyo cya 12% n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku kigeranyo cya 8%. Gahunda zatanze umusaruro cyane ni uguhuza ubutaka, gukora amatarasi, guha abaturage ifumbire y’ubuntu n’imbuto z’indobanure ndetse na gahunda ya RSSP.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|