Huye: Imboga zarabuze kuko ibishanga zahingwagamo byahinzwemo ibigori

Abacuruza imboga mu karere ka Huye bavuga ko kuzamuka kw’ibiciro by’imboga muri iyi minsi biterwa nuko zabaye nke kubera hategetswe ko ibishanga zahingwagamo bihingwamo ibigori

Agoronome w’akarere ka Huye yemeza ko hari ibishanga byahinzwemo ibigori byari bisanzwe bihingwamo imboga ariko ko bashishikarije abaturage kugira uturima tw’igikoni kugira ngo batazabura izo kurya.

Na none kandi, ngo imboga zagenewe kuzajya zihingwa mu bishanga mu gihe cya C, ni ukuvuga mu gihe cy’impeshyi kuko ari igihe cy’izuba kandi imboga zikaba ari ibihingwa bishobora kuhingwa bikera.

Mu gihe cy’amezi 6 gusa, umufungo w’imboga rwatsi waguraga 50frw ubu uragura 100frw, hari n’igihe ugura 150frw. Amashu yo hari abatakirirwa babaza uko agura kuko akangana urwara watangaga 150frw bakaguha 2, ubu kamwe baragacira 200frw. Akadobo k’intoryi kaguraga 250frw cyangwa 300frw ubu karagura 700frw ndetse na 800frw. Ikilo cy’ibitunguru cyaguraga 300frw, mu cyumweru gishize cyaguraga 700frw none ubu ni 900frw.

N’ubwo hari n’ibindi bicuruzwa byazamuye ibiciro ku buryo bugaragara nk’ibirayi, ikibazo cy’imboga ni cyo twibazaho cyane kuko zo zihingwa hafi y’umujyi, dore ko ibirayi ahanini bituruka mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ikilo cy'ibitunguru cyaguraga F300, mu cyumweru gishize cyaguraga F700 none ubu ni F900.
Ikilo cy’ibitunguru cyaguraga F300, mu cyumweru gishize cyaguraga F700 none ubu ni F900.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye we ntiyemeranywa n’abavuga ko imboga zabuze kubera ko ibishanga byahinzwemo ibigori kubera ko hari imboga zisanzwe zidahingwa mu bishanga.

Yagize ati “Wigeze ubona aho ibitunguru bihinze mu gishanga? Akenshi abahinga ibitunguru baba bishakira amafaranga, hakaba igihe ubutaka bwo ku musozi basanzwe babihingamo bushyirwa muri gahunda yo guhingira hamwe nk’ibigori, imyumbati, n’ibindi. Guhinga mu bishanga ntibyakabaye urwitwazo rwo kubura imboga”.

Ubu Minisiteri y’ubuhinzi niyo igena ingano y’ubuso buhingwamo ibihingwa nk’ibigori, ibishyimbo n’imyumbati, ubuyobozi bw’Uturere n’Imirenge bukabishyira mu bikorwa.

Byari bikwiye ko bihinduka ahubwo gupanga ibizahingwa bigakorwa n’inzego zireba iby’ubuhinzi ariko uturere n’imirenge bikabigiramo uruhare naho ubundi wazajya usanga hari igihe ibihingwa runaka biboneka ku bwinshi bikabura isoko nk’uko ubu bimeze ku bigori ndetse n’uko bizaba ku mboga mu minsi iri imbere kuko ubu ahavuye ibigori ari zo ziri kuhahingwa.

Kuba hari igihe ibihingwa runaka bibura byajya kuboneka bikaba byinshi cyane bituma hari igihe abaguzi bahendwa ubundi bagahendukirwa cyane kandi ntibinagirira akamaro kari kitezwe na ba nyir’ukubihinga kuko aho bibonekeye babitanga kuri make cyane.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka