Abahinzi b’Iburasirazuba batangiye kotsa imyaka kubera kubura ubwanikiro

Abaturage bo mu turere tunyuranye mu ntara y’uburasirazuba batangiye kugurisha imyaka yabo yari igeze igihe cyo gusarurwa ku giciro gito ku kiri ku isoko (ibyo bita kotsa imyaka) kubera ko abo baturage badafite aho kuyisarurira.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko ibi biterwa n’uko minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) batatanze ibikoresho byo kubakira abahinzi ubwanikiro bw’umusaruro wabo, ari naho uwo musaruro uzahunikwa.

Francois Nsengiyumva ushinzwe gahunda yo gukumira ibyangiza umusaruro w’ubuhinzi no kuwuhunika neza ku rwego rw’igihugu we avuga ko kuba abahinzi badafite aho basarurira umusaruro mwinshi bejeje ari amakosa y’inzego z’ibanze.

Nsengiyumva agira ati “Twakoranye amanama menshi n’abayobozi b’Intara y’Uburasirazuba, twemeranya ko bitarenze tariki 30/01/2012 bazaba bamaze kubaka ubuhunikiro, natwe tukabaha amahema agezweho yo kubusakara ku buryo ibihingwa bibitswemo bigumana ubuziranenge n’umwimerere wabyo. Nyamara ariko kugera uyu munsi kuwa 31 Mutarama, ntabwo abo bayobozi baratwereka aho bubatse.”

Nsengiyumva yavuze cyakora ko ubu hatangiye gahunda yihuse ya RAB na MINAGRI yo kubaka ubwo bwanikiro kuko inzego z’ibanze zananiwe kubwubaka, bukaba buzaboneka mu minsi ya vuba.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka