Ruhuha: Amatsinda y’abahinzi yarushije ayandi mu kwita ku muceri barahembwe

Impuzamakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera umunani kuri 16 yakorewe igenzura, niyo yatoranyijwe agenerwa ibihembo bigizwe n’amapombo atera imiti mu mirima y’imiceri n’amahema yo kwanikaho umuceri usaruwe, byatanzwe n’umushinga PAPSTA, ugamije gutera inkunga gahunda ihamye y’ubuhinzi bw’umwuga.

Niyonagira Viateur, uhinga umuceri mu gishanga cya Rwabikwano mu murenge wa Mareba, avuga ko kugira ngo ayo matsinda arushe ayandi bitabiriye guhinga imbuto yatoranyijwe, bakoresha neza ibipimo ntubura-musaruro ku mafumbire, babagarira ku gihe, bita ku masuku mu gishanga banirinda ibyonnyi mu mirima.

Yagize ati “ibi byatumye tuva kuri toni ebyiri kuri hegitari twezaga mu myaka irindwi ishize, none ubu tweza hagati ya toni 7-8 kuri hegitari. Icyifuzo ni uko nibuze mu bihe biri imbere umusaruro uziyongera kuko abahinzi tubifite mu ntego”.

Avuga ko abahinzi bakomeje kubonera ifumbire ku gihe na bo bagashyiraho akabo ngo umusaruro wazamuka nta shiti.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi mu mpuzamakoperative y’abahinzi n’abatubuzi b’umuceri ba Bugesera, Mukangwije Saverine, avuga ko iyo ntego yo kongera umusaruro ishoboka ariko abahinzi basabwa kubahiriza amabwiriza bahabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred, avuga ko igihingwa cy’umuceri cyazamuye imibereho y’abaturage b’umurenge wa Ruhuha ndetse hari n’abahinzi b’umuceri bari bagituye muri nyakatsi bamaze kubikangurirwa barazisezerera, none ngo ubu banasezereye iyo ku buriri.

Ibishanga bya Rwabikwano, Kibaza, Gatare na Rwimpare nibyo bihingwaho umuceri kuri hegitari 365.5 n’abahinzi 4749 bo mu mirenge ya Ruhuha, Nyarugenge, Mareba na Ngeruka.

Abahinzi baravuga ko bagiye kurushaho kongera umusaruro, nyuma yo kubona ko iyo umuhinzi yitaye ku muceri we wera neza kandi ukamugirira akamaro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka