Abagore biganje mu mirimo y’ubuhinzi ariko inyungu yabwo ntibageraho

Leta ihangayikishijwe n’uko abagore biganje mu mirimo y’ubuhinzi ariko ntibagire uruhare ku musaruro wabwo. Mu mirimo y’ubuhinzi yose mu gihugu, abagore bagera kuri 86%. Ubuhinzi ubwabwo butanga 80% by’imirimo mu gihugu hose.

Benshi mu bagore bakora mu buhinzi nta bumenyi buhagije bwo kwiteza imbere baba bafite, hakiyongeraho no kutamenya uburenganzira bwabo; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburingnire n’Iterambere ry’umuryango (MOGEPROF).

Mu muhango wo kumurika igitabo kiswe Agriculture Gender Strategy, kuri uyu wa kabiri tariki 13/03/2012, Julienne Munyaneza yagize ati “Tugomba guha abagore ubushobozi bwo kwiteza imbere tubaha ubushobozi bwo kubona inguzanyo”.

Igitabo gikubiyemo gahunda zo guteza imbere abagore bakora mu buhinzi cyashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) gikubiyemo gahunda yihaye zo guteza imbere gahunda y’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, mu rwego rwo gushyigikira politiki ya Leta y’u Rwanda yo guteza umugore imbere mu bice byose.

“Intego y’iki gitabo ni ugufasha MINAGRI, ibigo byayo n’abaterankunga mu by’iterambere guhora batekereza ku buringanire muri gahunda zabo zose bakora. Iki gitabo ni imboni umuntu yakoresha mu kureba impinduka ziba mu buhinzi”; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Agnes Kalibata.

Ishyirwa ahagara ry’iki gitabo rigamije kongerera amahirwe abagore bakora mu buhinzi kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere. Ibyo bigezweho byazamura umusaruro ndetse n’ubukungu bw’u Rwanda.

Ubuhinzi bwinjiriza igihugu byibura 70% by’amafaranga aturuka hanze kandi 90% by’ibintu bikenerwa n’abaturage mu buzima bwa buri munsi biva ku buhinzi.

Muri gahunda zayo zo kuzamura ubuhinzi, MINAGRI yiyemeje kuzamura umugore nk’inkingi y’ubuhinzi bw’u Rwanda ndetse no kugira ngo imufashe kwiteza imbere.

Minisitiri Agnes Karibata yatangaje ko icyo gitabo kigamije kuyobora ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri guteza imbere uburinganire.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka