Ruhango: Imiryango 30 yasezeranye yiyemeza gusezerera ihohoterwa
Imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, irahamya ko imibanire itemewe n’amategeko yari intandaro ikomeye yo gukimbirana ku mugore n’umugabo n’abandi bagize umuryango.
Abasezeranye bavuga ko bimwe mu bituma ayo makimbirane abaho, ari uko abagore baba badafite uburenganzira ku mitungo, bagahorana urwikekwe rw’uko abagabo bazagurisha ibyo bashakanye, bityo abagore ntibakore cyane kuko baba bakeka ko bazabisiga, bigakurura amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo.
Hari kandi ngo abagabo bitwaza ko imitungo bayifiteho ijambo ryose, bigatuma bayikoresha uko bashatse kuko nta wabahagarika, bakayipfusha ubusa bagahinduka abasinzi cyangwa bagashaka n’abandi bagore, ibyo bigakurura amakimbirane mu ngo abagore n’abana bagahohoterwa.
Iyo miryango niho ihera itangaza ko gusezerana mu mategeko, ari imwe mu nzira yo gusezerera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, haba ku mugabo cyangwa umugore, kuko bose baba bangana imbere y’amategeko.
Uwiringiyimana Albert avuga ko hashize imyaka 15 abana n’umugore batasezeranye, akaba yishimiye kuba noneho bateye intambwe yo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi bigiye gutuma umugore we arushaho kurindwa ihohoterwa.
Agira ati "Umugore wanjye ntabwo yari afite uburenganzira ku mutungo, ubu nta rwikekwe rwo kuba umugore wanjye wahoraga akeka ko ejo cyangwa ejo bundi yakwirukanwa. Biramwongerera imbaraga zo gukora cyane twiteze imbere, kuko noneho yizeye ko ibyo avunikira abifiteho uruhare".
Undi na we agira ati "Ibintu byagenze neza, ndasaba na bagenzi banjye gutera intambwe bagakora ibyo amategeko asaba. Ni byiza kubana mwarasezeranye kuko nta wongera gukeka ko undi azamuta, abagabo babana n’abagore batasezeranye, bahorana amakimbirane kuko umwe aba atizeye undi".
Naho umugore wasezeranye agira ati "Ubu nabonye aho mbarizwa, nabanaga n’umugabo dukimbirana kubera gukeka ko ibyo akora byose agamije kunyirukana, none ubu umutima wanjye uratuje, ngiye kurushaho gukora cyane kuko noneho nemewe mu mategeko".
Mu birori byo gusoza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Ruhango, Umuyobozi w’ako Karere Habarurema Valens, yashimiye imiryango yateye intambwe ikemera gusezerana, kuko igiye kurushaho kubakira ku kwizerana kuko isezerano ririnda guhorana urwikekwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Nemeyimana Jean Bosco, akaba n’Umwanditsi w’irangamimerere muri uwo Murenge, avuga ko umugore n’umugabo baba bafitanye igihango gituma babana neza kandi ko guta umugore ari uguta umutima.
Agira ati "Hari ibigaragaza ko abagabo n’abagore batatiye igihango umwe agata undi, ari bwo umugabo ata umutima naho umugore agata umutwe, gushyingirwa ni itegeko ariko si agahato, ni ukwiyemeza ko muzabana neza, kubana kwanyu ntikubangamire amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, kuko iyo umuryango udatekanye uba utangiye kwica amategeko".
Muri rusange imiryango isaga 100 ni yo yaganirijwe mu minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Murenge wa Mwendo, 40 yiyemeza gusezerana, n’indi ikaba ukomeje kwitegura kugera kuri iyi ntego.
Mu bindi byakozwe muri iyo minsi harimo kuganiriza abanyeshuri mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, amatsinda y’abaturage, abamotari no mu nsengero, kandi hakorwa amahugurwa ku burenganzira bwa muntu, gutanga ubufasha, ubuvuzi n’ubujyanama mu mitekerereze ku bahohotewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|