Akarere ka Burera kaza ku isonga mu guhuza ubutaka mu ntara y’amajyaruguru

Mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Burera niko ka mbere muri gahunda yo guhuza ubutaka bugahingwamo igihingwa cyatoranyijwe; nk’uko byagarajwe tariki 22/02/2012.

Mu mibare yagaragajwe muri iyo nama, akarere ka Burera gafite ubutaka bugera ku 117,7 % by’ubutaka bwasabwaga.

umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu z’iterambere, Zaraduhaye Joseph, avuga ko kugira ngo bagere kuri iyo ntera byatewe n’amateka akarere ka Burere kanyuzemo.

Yabisobanuye muri aya magambo “mu myaka ya 2006 na 2007 abaturage bagize inzara nyinshi bituma bahungira mu gihugu cy’Ubugande ariko nyuma twakoze ubukangurambaga, tubakangurira ko bagomba gukora, barabyumva batangira gukora”.

Zaraduhaye akomeza avuga ko inzego zibanze zagize uruhare mu gushishikariza abaturage guhuza ubutaka kuko abayobozi b’imirenge ndetse n’ab’utugari aribo baba begereye abaturage kandi babazi.

Yongeraho ko banakanguriye abaturage kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe guhuza uburaka bahinge mu rwego rwo kwiteza imbere.

Amakoperative niyo yabaye akarorero maze n’abandi baturage batangira kwishyira hamwe bahinga igihingwa cyatoranyijwe; nk’uko Zaraduhaye akomeza abisobanura.

Intara y’amajyaruguru igizwe n’uturere dutanu aritwo Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke ndetse na Rulindo. Ibihingwa byatoranyjwe guhingwa muri iyo ntara harimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi ndetse n’ingano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka